Barack Obama yahumurije amahanga ku butegetsi bwa Donald Trump.

    • Barack Obama yavuze ko Amerika izakomeza umubano ifitanye n'ibindi bihugu.
    • Nyuma yo Guhura na Donald Trump Perezida Obama yatangiye gusura ibihugu mu rwego rwo gutanga ihumure
    • Urugendo rwa nyuma rwa Barack Obama nka Perezida wa Amerika hanze y'iki gihugu rwabaye urwo guhumuriza amahanga
Barack Obama yahumurije amahanga ku butegetsi bwa Donald Trump.
3 weeks ago
Views: 1720

Mu ruzinduko Perezida w'Amerika ucyuye igihe Barack Obama yagiriye mu Bugiliki(Greece) yatangaje ko Amerika izakomeza kubana n'ibindi bihugu nk'uko byari bisanzwe. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yatangaje ko nk'uko yabyemeranyije na Trump Amerika izakomeza kubana neza n'ibindi bihugu ndetse ikagumana n'umwanya ifite muri Otan.

Ibihugu byinshi byagiye bigaragaza impungenge bifite ku mubano wabyo n'Amerika aho Donald Trump atorewe kuyobora iki guhugu, ibi nibyo byatumye Barack Obama agirira urugendo muri ibyo bihugu mu rwego rwo kubihumuriza.

Aba ni abaturage bo mu Bugiliki(Greece) bari baje kwamagana Amerika bakumirwa na Police yo muri icyo gihugu.

Byitezwe ko Barack Obama nava muri iki gihugu arakomereza urugendo rwe mu Budage ndetse no muri Peru mu rwego rwo kubahumuriza ku mubano bafitanye ko nta gitotsi uzagira ku butegetsi bwa Donald Trump uzatangira imirimo ye muri Mutarama. Twabibutsa ko kandi uru arirwo rugendo rwa nyuma Obama agiriye mu mahanga nka perezida w'Amerika.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano* Ok Je W Ndabona Obama Ariko Arabesha Tcan Uno Mutama Prump Ndabona Atandukany Tcan Na Obama Ahubwo Jew Kubwanj Ntegerej! Impinduka Nyishicane,ok Albert Burundi Kayanza Mubogora!!
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano* Ok Je W Ndabona Obama Ariko Arabesha Tcan Uno Mutama Prump Ndabona Atandukany Tcan Na Obama Ahubwo Jew Kubwanj Ntegerej! Impinduka Nyishicane,ok Albert Burundi Kayanza Mubogora!!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.