Ku myaka ye 92 Robert Mugabe ngo aracyafite inyota yo kuyobora Zimbabwe.

    • Robert Mugabe yatanzwe n'ishyaka rye ZANU-PF nk'umukandida mu matora ya Zimbabwe 2018.
Ku myaka ye 92 Robert Mugabe ngo aracyafite inyota yo kuyobora Zimbabwe.
2 weeks ago
Views: 507

Mu minsi yashize nibwo ibihuha byatambutse bivuga ko Robert Mugabe atazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Zimbabwe kubera uburwayi bukunze gufata uyu mukambwe harimo n'ubufata imyanya y'imyororokere ariko kuri ubu ishyaka rye rya ZANU-PF ryamaze kumutanga nk'umukandida waryo mu matora y'umukuru w'igihugu cya Zimbabwe ya 2018.

Abashinzwe gukurikiranira hafi ubuzima bw'uyu mukambwe bari bamugiriye inama y'uko atakongera kugaragara cyane mu mirimo yo kuyobora kuko akeneye kwicara akaruhuka ubundi akitabwaho kubera babonaga ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera uburwayi bukomeje kumwibasira.

Robert Mugabe n'ubwo akunze kugaragara yikubita hasi mu ruhame ngo aracyakeneye gutegeka Zimbabwe.

Mu nama yabaye ku cyumweru yahuje inararibonye za ZANU-PF zanaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe Robert Mugabe yatangaje ko hari bamwe mu batamushyigikiye mu ishyaka rye ari nabo bakomeje gufasha icyegera cye Emmerson Mnangagwa n'umugore we Mugabe Grace mu nzira zo kubafasha kugera ku butegetsi.

Robert Mugabe yikomye cyane ababona ko akeneye ikiruhuko mu gihe we abona ntacyo yifuza , gusa uyu mukambwe ntiyazuyaje kwemera ko ubukungu bw'iki gihugu buhagaze nabi ariko yemeza ko yarinze abazungu ishyaka rya ZANU-PF bashakaga kurisenyura kandi akomeza kurwanya ba gashakabuhake bashakaga kwigarurira iki gihugu.

Kugeza ubu ishyaka ZANU-PF ryemeje ko uyu mukambwe ariwe uzarihagararira mu matora ubwo azaba afite imyaka 94.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.