Dore amwe mu magambo atangaje kandi yuzuye ubuhanga y'umutware Rwubusisi rwa Kigenza

Dore amwe mu magambo atangaje kandi yuzuye ubuhanga y'umutware Rwubusisi rwa Kigenza
2 weeks ago
Views: 2628

Umusaza Rwubusisi rwa Kigenza ngo wabaye Umutware w’Ingabo z’Indengabaganizi. Ubwo abazungu bazaga gukoloniza u Rwanda, bagiye babatiza abatware n’abandi bayobozi b’u Rwanda rwo hambere babaga bemeye kubatizwa bakaba Abakirisitu.

Umusaza, Rwubusisi rero, Padiri ajya kumubatiza yaramubajije ati: “Mutware urashaka kwitwa nde?”
Rwubusisi aratekereza akanya, ati: “Ese wowe urashaka ko nitwa nde?”
Padiri ati: “Reka nkubatize Petero!”

Rwubusisi ati: “Oya kabuno ka ny*** uba uroga Musinga iryo zina sinaryemera! Petero yahemukiye shebuja Yezu kandi jye sindahemukira umwami!”

Ati “Ahubwo nyita Yozefu ka kagabo kigereye nyina w’Imana kakamurongora!”


Padiri atangiye kumusukaho amazi y’umugisha ku gahanga, undi ati “Oya sigaho urwo ni uruhanga rw’imfura ntirugira amakemwa, amutungira urutoki hepfo ngo abe ariho atera umugisha.”

Iyi nkuru ni inkuru yagiye yandikwa kenshi kuri interinet uramutse uzi binshi kuri yo watwandikira kuri umusarenet@gmail.com cynagwa ukatwandikira mu mwanya w'ibitekerezo.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
MUSINGA YASANZE PADIRI YIGISHA KO ABAPFUYE BAZAZUKA AMUKRURA UBWANWA ATI KO IGIPFA KIKAZUKA ARI UBU BWANWA BWAWE WIGEZE UBONA UMUNTU UZUKA WA MBWA WE NTUZONGERE KUMBESHYERERA RUBANDA. - NAHO KAYONDE YANGANAGA NA MUSINGA CYANE BUKEYE AFATA KAGABO KAGUFI GAFITE AMAJIGO KABI CYANE ARAKABWIRA ATI TUJYE GUSURA MUSINGA MAZE NUGERAYO AKAKUBAZA IZINA UVUGE KO WITWA RWABUGIRI. BAGEZE I KAMEMBE AHO BARI BARACIRIYE MUSINGA KAYONDE ARASUHUZA ATI URAHO NYAGASANI NKUZANIYE UMUSHYITSI. MUSINGA ARAMUSUHUZA ARAMUKOMEZA CYANE ATI WITWA NDE UNDI NITWA RWABUGIRI, MUSINGA ATERA HEJURU ATI YEBABA WEE NIBA ABABATIJWE BAZUKA BASA BATYA SINZIGERA MBATIZWA NTAZAZUKA NSA NA KAYONDE. KAYONDE NGO YARI AKAGABO KAGUFI GAFITE UTUJIGO.
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano* ariko nti muri tayali mu mutw e ubwose mutubwiye iki?
64x64

Anonymous

2 weeks ago
None se ubu hano amagambo atanganje arimo ni ayahe nkuko mwabishize mu mutwe w'iyi nkuru ndabona ntagitangaje kiriomo rwose mujye mutanga imitwe yinkuru ijyanye na content mu nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.