Menya byinshi ku ibere rya Bigogwe umusozi uteye ukwawo n'inkomoko y'iri zina

    • Ibere rya Bigogwe ryajyaga rikorerwaho imyitozo ya gisirikare
    • Dore inkomoko y'izina ibere rya bigogwe
Menya byinshi ku ibere rya Bigogwe umusozi uteye ukwawo n'inkomoko y'iri zina
2 weeks ago
Views: 2225

Uhaciye wese ahavana amakuru avuga ko abasirikare bo hambere bajyaga bahakorera imyitozo yo ku rwego rw’ubuparakomando bawuzamukaho ku migozi.

Gusa uhasuye wabiteguye nibwo warushaho kumenya amateka nyayo y’uko uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango, wiswe gutya mu rwego rwo kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nk’uyu musozi.

Aha wahasanga bamwe mu bakambwe bari bawuturiye kuva mu 1926, bashobora kukwibwirira imbonankubone uko uyu Nyamirango yakundaga kuharagirira inyana n’uko yaje kuwitirirwa.

Amateka y'ibere rya Bigogwe n'inkoko yaryo 

 Ibere rya Bigogwe

Uyu musozi w’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere, ni kimwe mu byiza nyaburanga utembereye muri aka gace wasura ukazahorana urwo rugendo nk’urwibutso ku mutima.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.