Convention Center yahindutse orange mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore - Amafoto

    • Umunsi wahariwe kurwanya ihohoterwa ry'abagore
    • Ihohoterwa rikorerwa abagore
Convention Center yahindutse orange mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore - Amafoto
1 week ago
Views: 1290

Umunsi wo kurwanya no kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore wijijhijwe ku munsi w'ejo taliki ya 25 Ugushyingo ndetse hakaba hagomba gukomeza gukorwa ibikorwa bigamije kurwanya iri hohoterwa kugeza taliki ya 10 Ukuboza.

Mu rwego rwo kurwanya aka karengane n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa ku isi, umunyamabanga w'umuryango w'abibumbye yatangije ubukangurambaga bwiswe UNiTe to End Violence against Women Campain bukaba bushishikariza abantu gukoresha ibara rya Orange mu rwego rwo kuzirikana uyu munsi ndetse no kwerekana ikizere cyo kuzaba mu isi izira ihohoterwa mu gihe kiri imbere.

Ni muri urwo rwego inyubako ya Convention Center iherereye mu mujyi wa Kigali nayo yacanye amabara ya orange mu rwego rwo kwifatanya n'isi yose kwizihiza uyu munsi.

Abashyizeho uyu munsi bavuga ko impamvu yawo ari uko:

. Guhohotera umugore ari ukwica uburenganzira bwa muntu.

. Guhohotera umugore kandi ni ukumukorera ivangura yaba mu mategeko ndetse no mu migirire ndetse bikaba ari ugusumbanya abantu ushingiye ku gitsina.

. Guhohotera umugore bidindiza iterambere mu bice byose kandi bikabuza abantu kuva mu bukene, kurwanya SIDA ndetse bigahungabanya umutekano.

Ihohoterwa rikorerwa abagore rishobora kurindwa ndetse no kurandurwa burundu.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.