Ubutegetsi bwa Trump butumye Soyinka wahawe Nobel ataha mu gihugu cye

    • Ese umukambwe Soyinka Getty yaba yaraciye Green Card akagaruka muri Afurika nyuma y'itorwa rya Trump nk'uko yabivugaga? Dore igisubizo
    • Umukambwe Soyinka Getty yamaze guca Green Card ndetse asezera Amerika kubera itorwa rya Trump nk'uko yari yarabivuze
Ubutegetsi bwa Trump butumye Soyinka wahawe Nobel ataha mu gihugu cye
4 days ago
Views: 1300

Ubwo Donald Trump yiyamamazaga, Umukambwe Soyinka ukomoka mu gihugu cya Nigeria yavuzeko Trump natorwa azaca ikarita ya green card imwemerera kuba muri Amerika ubundi akigarukira muri Afurika.

Wole Soyinka ni umukambwe w'imyaka 82 akaba ari umwanditsi wamamaye cyane. Ni we munyafurika wa mbere wabonye igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu mwaka 2016. Uyu mukambwe yari amaze imyaka irenga 20 yibera muri Amerika aho yigishije mu makaminuza akomeye kandi atandukanye muri iki gihugu harimo Kaminuza ya Havard, Corneill ndetse na Yale.

Ubwo umukandida Donald Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika, Soyinka yavuze ko Trump aramutse atowe we yahita aca ikarita imwemerera kuba muri iki gihugu izwi nka Green Card ubundi akigarukira ku ivuko.

Image result for protesters against trump

Nyuma y'uko Trump atowe abantu biraye mu mihanda barigaragambya. Aba bati: Muze dukore urukuta impande za Trump

Nyuma y'uko Donald Trump atorewe kuyobora Amerika abantu bibajije uko bizagendekera uyu mukambwe gusa igitangaje ni uko uyu mukambwe yakomeye ku mwanzuro we ndetse ubu ngo akaba yaramaze kuca iyo karita kandi akaba yibereye muri Afurika. Ibyo yabivuze ubwo yakoranaga ikiganiro n'umunyamakuru wa AFP i Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Yagize ati:

Namaze kubikora kandi sinkiri muri Amerika. Nakoze ibyo nari navuze kandi nagombaga kubikora. Ntewe impungenge n'ibyo Trump azazana muri Amerika. Ikarita narayiciye kandi nagarutse ku ivuko.

Soyinka Getty

Umukambwe Soyinka Getty ati: Nagombaga kubikora kuko nari ndambiwe Green Card

Image result for protesters against trump

Aba nabo bagiraga bati: Twamaganye urwango, ivanguramoko ndetse twamaganye Trump

Yongeyeho ko adashaka guca intege abasaba iriya karita ya Green Card yongeraho ariko ko kuri we ubutegetsi bwa Trump bwamwibukije ko igihe cyo kuva muri Amerika cyari kigeze. Ngo kuri we yari amaze kurambirwa iyi karita.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.