Indwara z'umwijima (hepatite A, B,C ) zirahangayikishije

    • Menya byinshi ku ndwara ya Hepatite
    • Indwara ya Hepatite ni indwara ihangayikishije
Indwara z'umwijima (hepatite A, B,C ) zirahangayikishije
2 months ago
Views: 362

Muri Afurika ni bwo bagitangira gutanga izo nkingo nabwo atari mu bihugu byose. U Rwanda rukaba ruri muri ibyo mu bihugu bike by’Afurika bikingira abana bavutse indwara z’umwijima.

Indwara z’umwijima Hepatite zifite amoko menshi,  abahanga bakaba bazishyira mu bwoko nka A, B, C ndetse hakaba habaho na D, E na G n’ubwo zo zidakomeye cyane nka A, B na C abo bahanga bemeza ko mu bihugu bikennye ariho imibare y’abazirwaye iri hejuru n’ubwo n’ibikize bitorohewe nazo. Izi ndwara zifata mu mwijima ziwuteza uburwayi bukomeye iyo zidashoye kuvurwa ndetse zikaba zishobora kwangiza burundu umwijima w’umuntu. Hepatite B na C nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima zikunze kugaragara ku bantu benshi ndetse zikaba zinabahitana haba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyangwa no mu bihugu bikize. Urugero rutangwa mu gihugu cy’Ubufaransa,  aho mu mwaka wa 2010 abantu 500.000 barwaye izo ndwara z’umwijima, mu gihe abahitanwe na zo bagera ku 4000 buri mwaka n’ubwo bamaze kubona urukingo rwa hepatite C.

Kwandura n’ibimenyetso by’ indwara ya hepatite

Indwara y’umwijima Hépatite C yandurira cyane mu maraso;  kuri ubu hakaba hari abantu batari bacye  bayandurira mu nshinge ku bantu bitera ibiyobyabwenge iyo batizanya inshinge, no kubashyiraho za tatuwaje (tatouage), n’abashyiraho amaherena mu buryo budafite isuku ihagije, inzembe, ibikoresho by’amenyo… Kuyandurira mu mibonano mpuzabitsina nabyo ngo  birashoboka ndetse  n’iyo umubyeyi abyaye ayirwaye ashobora kuyanduza umwana; ni ukuvuga ko yandura mu bintu byose bishobora gutuma amaraso y’uwanduye ahura n’udafite ubwo bwandu.

Abahanga bavuga ko bishoboka ko  hépatite yavurwa igakira, gusa ngo  bisaba  amikoro menshi, ariko ngo hari  n’igihe idakira neza. Ikindi abahanga bemeza ni uko mu gihe umuntu arwaye hépatite arimo kuvurwa virusi yayo, n’ubwo aba atarwaye (akomeza imirimo  ye nk’ibisanzwe) bitamubuza gukomeza kwanduza abandi.

By’umwihariko kuri hépatite A iterwa  cyane cyane n’isuku nke yiganje cyane cyane mu bihugu bikennye nko muri Afrika, Aziya, n’ Amerika Yepfo…). Iyi ndwara igaragara hagati  mu maraso hagati y’ibyumweru bibiri kugeza kuri bitandatu. Ikindi kivugwa n’uko hépatite A yibasira cyane abana kurusha abantu bakuru. Nyamara iyi ndwara ishobora kuvurwa ikaba yakira ndetse ikaba inakingirwa no mu Rwanda bihereye mu bana bavuka... 

Bimwe mu bimenyetso by’urwaye  indwara z’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite harimo kugira intege nke, kubabara mu ngingo, mu mpyiko, kumva umuntu adashaka kurya, bamwe bashobora kugira urushwima cyangwa bakaruka amaraso, hari  n’abagira amaso y’umuhondo iyo bagifatwa n’ubu burwayi. Ikindi gitangazwa  kandi ni uburwayi bwa diyabeti bukunze kujyana n’iyi ndwara y’umwijima.

Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa  Hepatite A igaragaza ibimenyetso ku yirwaye birimo gucibwamo, D na E nazo ngo nta bibazo bikomeye zitera, Hepatite B abahanga  bavuga ko  yabonewe urukingo kandi ivurwa ku buryo idateye impungenge, ahubwo ngo  ikomeye ari na yo ihangayikishije ni  Hépatite C.

Umwijima ufatiye runini umubiri

Umwijima (Liver/Foie)   ni  inyama yo mu nda ifitiye umubiri akamaro kanini cyane. Ushinzwe gutunganya amaraso ukoresheje kuburizamo no gutangira imyanda, akaba ari yo mpamvu uba ugomba kubungabungwa,  kuko ufatiye runini umubiri w’umuntu. Akandi  kamaro kawo ni  uguhindura ibyo kurya byageze mu mubiri bikavamo intungamubiri zikenewe. Umwijima utunganya indurwe ukayibika mu mpindura, maze impindura ikayigeza mu gifu binyuze mu muzingo w’umuheha uvuye mu gifu ugana mu mara. Umwijima utunganya ibyo amara aba yakiriye ngo bitunge umubiri (absorption) mbere yo kubyohereza mu maraso. Umwijima kandi ukora ibivumbikisho (protéines) by’amoko menshi harimo n’ibishinzwe akazi ko gutuma amaraso areka kuva iyo umuntu akomeretse. Umwijima ukaba ufasha no mu  kubika isukari ukayisubiza mu maraso igihe ikenewe, akaba ari yo mpamvu uwurwaye agira intege nke. Usibye indwara za hepatite zifata umwijima, hari n’izindi ndwara zishobora gufata umwijima bikagaragazwa n’uko inda ibyimba aribyo Abanyarwanda bita urushwima (cirrhose de foie).

Kwirinda biruta kwivuza

N'ubwo hepatite A yabonewe urukingo rukaba runatangwa, icyo abantu  bagirwaho inama ni ukwirinda,  kuko kugeza ubu indwara za hepatite  zose  zitarabonerwa urukingo. Abamaze kuyandura  nabo ntibagombye kwiheba, ahubwo barushaho kwirinda ibyatuma ibazahaza kandi bagakomeza kugana kwa muganga bafashwe bataragera ku rwego rw’urushwima cyangwa kanseri,  kuko iyo byageze kuri uru rwego biba nta garuriro usibye gutegereza urupfu.  Ni iby’agaciro kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu urwaye indwara za hepatite, hakanirindwa ubundi buryo bwose busanzwe buzwi Sida yanduriramo. Hari kandi kwirinda ibiyobyabwenge no kwita ku isuku y’imirire kimwe no gufata indyo yuzuye, gukaraba intoki n’isabune buri gihe cyose umuntu avuye mu bwiherero, koza ibiribwa n’amazi meza, gukoresha amazi asukuye, gukoresha ibikoresho by’isuku bwite, nk’inzembe n’ibindi.

Abantu barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umwijima bakamenya aho bahagaze kuko hepatite  imenyekanye bitinze  ishobora kuvamo kanseri y’umwijima izahaza uyirwaye ndetse bikamuviramo n’urupfu.   Muri rusange abantu bakaba basabwa kujya kwa muganga kenshi kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze, kuko indwara z’umwijima ari nyinshi kandi kutabimenya ko umuntu azirwaye ngo afate ingamba zo kwivuza aribyo bitera uburwayi bukomeye umwijima, bikagorana kuwuvura. Nta rwitwazo, kuko bimwe mu bitaro byo mu Rwanda byahawe ubushobozi buhagije ku buryo bitakiri ngombwa kujya hanze  y’igihugu kwisuzimisha iyi  indwara no kwivuriza.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Benard muna

2 months ago
murakozecyane kubwiyinkuru akenshimporana umunaniro nubwonakirirwaryamye kurya biragoye ubwosiyo nihebapfasha??
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll