Umugabo ari mu maboko ya polisi kubera kwica umugore we amukebye ijosi

    • Yicishije umugore icyuma nyuma y'umwaka batabana
    • Umugabo yishe umugore we amusanze mu murima
Umugabo ari mu maboko ya polisi kubera kwica umugore we amukebye ijosi
2 months ago
Views: 397

Uyu muryango wari utuye mu kagari ka Mugote mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo, ukaba warangwagamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma nk’uko bivugwa n'abaturanyi babo.

Intandaro y'amakimbirane muri uyu muryango ngo yaba ari ukubyara k'uyu mugore wabyaranye n'undi mugabo igihe uwari umugabo yari afunze dore ko yafunzwe imyaka itandatu muri gereza ya Miyove.

Ikindi ngo gishobora kuba impamvu ni isambu umugabo yasabye umugore ko bayigurisha undi akabyanga, bakajya bayihanganiraho kugeza ubwo umugabo ahingamo urubingo umugore nawe agahingamo indi myaka. Iyi sambu ni nayo nyakwigendera yiciwemo kuri uyu wa Mbere aho bivugwa ko uyu mugabo yayimusanzemo maze akamukeberamo ijosi.

Ibi byose byabaye nyuma y'uko bari bamaze igihe gikabakaba umwaka batabana, bikaba bikekwa ko uwo mugabo yamwishe ngo atazatesha umutwe uwo mugore muto kuko uwa mbere ari nawe basezeranye byemewe n’amategeko.

Source: ukwezi.com

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

LAMBERT

2 months ago
GUSA ASEBEJE RULINDO YACU NUBWAMBERE BIBAYE MUKARERE KACU,NUKURI PE
64x64

Kalinda E.Abdulkarim

2 months ago
yegoko mana?kuburyo yamukeba ijosi?nashyikirizwe ubutabera ntkundi byagenda.ubuse abana basigayehe koko?ise arafunzwe ,nyina yitabye imana,ubuyobozi n'abaturage bite kuri abobana


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.