Ubufaransa: Francois Hollande Perezida w'igihugu cy'u Bufaransa yatangaje ko bagiye gufatira ibihano igihugu cy'u Bwongereza

    • Ubwongereza bugiye gufatirwa ibihano n'umuryango w'ubumwe bw'i Burayi
    • Igihugu cy'y Bwongereza gishobora gucibwa amafaranga kubera kuva muri EU
    • Francois Hollande yavuze ko Ubwongereza bugomba kuriha ingaruka zatewe n'uko bwikuye muri EU
    • Hollande yavuze ko ari inshingano z'igihugu cy'Ubudange ndetse n'Ubufaransa kurwana ku muryango wa EU nk'ibihugu byagize uruhare mu ishingwa ryawo
Ubufaransa: Francois Hollande Perezida w'igihugu cy'u Bufaransa yatangaje ko bagiye gufatira ibihano igihugu cy'u Bwongereza
1 month ago
Views: 386

Perezida Hollande yagize ati: "Ubwongereza bugomba kubwishyurira. Bugomba guhanwa ku bwo kwikura mu muryango w'Ubumwe bw'i Burayi bikabera isomo ibindi bihugu."

Uku kwibasira igihugu cy'u Bwongereza, Perezida Hollande abikoze yunga mu rya Chancelier w'u Budage Angela Merikel uherutse kuvuga ko Ubwongereza butazongera kwemererwa kwinjira ku isoko ry'ibi bihugu mu gihe burimo gukumira abimukira baturuka muri ibyo bihugu.

Aha Bwana Hollande akaba yakuyeho urujijo avuga ko ari inshingano z'Ubufaransa ndetse n'Ubudage kurengera ubusugire bw'umuryango w'ubumwe bw'i Burayi kuko ari nabyo byawutangije.

French President Francois Hollande has said Britain would have to 'pay' for the Brexit 'crisis'

Aya magambo ya Perezida Hollande yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 6 Ukwakira 2016 yatumye ifaranga ry'u Bwongereza ryongera kugwa ugereranyije n'iry'uyu muryango wa EU.

Kuri ubu igihugu cy'u Bwongereza kifuza kuva muri uyu muryango ariko ntibugire n'igikoroto bwishyura. Gusa Perezida Hollande ibi ntabikozwa. Yagize ati: "Si inyungu z'umuryango w'ubumwe bw''u Burayi cyangwa iz'u Bwongereza kuguma muri ibi bintu bidasobanutse".

Theresa May has promised controls on immigration, but President Hollande has joined Angela Merkel is saying Britain will not receive special treatment

Perezida Francois Hollande na Chancelier w'u Budage Angela Merikel bagaragaza gushyira hamwe

Angela Merikel ati: "Isoko ryacu rigomba guhabwa abemera ko abaturage batembera nta nkomyi". Reba Video


Source: http://dailmail.co.uk

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.