Kigeli V Ndahindurwa   asezeye ku isi. Yanze gukenya u Rwanda aribabaza

    • Ku myaka 80 umwami Kigeli V Ndahindurwa asezeye ku isi ari ingaragu
    • Amateka yaranze ubuzima bw’umwami Kigeli V Ndahindurwa upfiriye mu buhunzi
    • Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze
Kigeli V Ndahindurwa   asezeye ku isi. Yanze gukenya u Rwanda aribabaza
1 month ago
Views: 1189

Albert Rudatsimburwa, umunyamakuru akaba na nyiri Radio Contact FM na Contact TV, nk’umwe mu bari bakunze kugaruka cyane ku mateka n’ubuzima bw’umwami Kigeli, yatangaje kuri Twitter ko uyu mwami yaguye mu bitaro aho yari arwariye.

Yagize ati: "Umwami Kigeli yari amaze iminsi itatu ari mu bitaro aho yaguye mu ijoro ryakeye. Yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ataragaruka iwabo avuye mu buhungiro"

Ikinyamakuru ChimpReports kivuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yaguye mu butaro by’ahitwa Oakton muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa n’ubwo yari amaze iminsi itatu mu bitaro ntiharamenyekana uburwayi bwamuhitanye.

Tariki 29 Kamena 1936, nibwo umwami Yuhi V Musinga yabyaye umwana w’umuhungu, amwita Ndahindurwa Jean Baptiste. Jean Baptiste Ndahindurwa yavukiye i Kamembe mu burengerazuba bw’u Rwanda, gusa mu 1944, Se umubyara Yuhi V Musinga yapfiriye mu buhungiro nyuma yo guhirikwa n’ababiligi agasimburwa ku ngoma na Mutara III Rudahigwa. Icyo gihe Musinga apfa, Ndahindurwa yari umwana muto w’imyaka 8 gusa y’amavuko.

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwami Mutara III Rudahigwa, Jean Baptiste yahise yimikwa aba umwami w’u Rwanda, ahita afata izina rya Kigeli V Ndahindurwa. Icyo gihe yari akiri umusore muto w’imyaka 23 y’amavuko kandi yari atarashaka.

Yabaye umwami kuva tariki 25 Nyakanga 1959, kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami, muri kudeta bamukoreye bahengereye yagiye i Kinshasa aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, maze Mbonyumutwa Dominique afatanyije n’agatsiko ke ndetse banashyigikiwe n’abakoloni b’ababiligi, bamuvana ku ngoma bahita banasezerera burundu ingoma ya cyami maze himikwa ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.

Kigeli V Ndahindurwa yahise ahungira mu cyahoze ari Tanganyika (Tanzania y’ubu), aho yabaga mu mujyi wa Dar Es Salaam. Nyuma yanabaye i Kampala n’i Nairobi, nyuma aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yanahawe ibyangombwa nk’impunzi ya Politiki mu 1992, kuva ubwo akaba yiberaga hafi y’umujyi wa Washington DC. Kuva yahunga, yanze gushaka umugore ari mu buhungiro ndetse n’ubu atabarutse yari afite imyaka 80 akiri ingaragu, akaba yaranze gushaka umugore kuko ngo ari ibintu byari gukururira u Rwanda ibyago bikomeye cyane.

Kuki iyo Umwami Kigeli ashaka umugore u Rwanda rwari kubona ishyano?

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ariko ikirenze ibyo anafite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe n’uyu Kigeli V Ndahindurwa.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com mu minsi ishize, Pasiteri Ezra Mpyisi yashimangiye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kuba yaragize imyaka 80 akiri ingaragu ari ibintu yari asobanukiwe neza, kuko yanze gushaka umugore ari mu mahanga kandi kizira mu muco nyarwanda. Yavuze ko mu gihe yari gushaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwari guhura n’ibyago bikomeye cyane.

 

Kuki iyo Umwami Kigeli ashaka umugore u Rwanda rwari kubona ishyano?

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ariko ikirenze ibyo anafite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe n’uyu Kigeli V Ndahindurwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu minsi ishize, Pasiteri Ezra Mpyisi yashimangiye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kuba yaragize imyaka 80 akiri ingaragu ari ibintu yari asobanukiwe neza, kuko yanze gushaka umugore ari mu mahanga kandi kizira mu muco nyarwanda. Yavuze ko mu gihe yari gushaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwari guhura n’ibyago bikomeye cyane.

mrwt

Pasiteri Ezra Mpyisi, yashimye cyane Kigeli V Ndahindurwa kuba yarakomeye ku muco no ku ndangagaciro zarangaga abami b’u Rwanda, akavuga ko n’ubwo ari umuvugabutumwa wemera Imana, azi neza ko hari kirazira zibujijwe mu muco nyarwanda nk’uko hari n’izindi zibujijwe muri Bibiliya. Yavuze ko abakiri bato basigaye basuzugura kirazira zizwi mu muco nyarwanda, ibi bikaba ari nabyo bisigaye biteza ibyago bya hato na hato.

Ezra Mpyisi, yavuze kandi ko hari umupasiteri ukomeye wigeze kwegera Kigeli V Ndahindurwa, akamugira inama yo gushaka umugore maze undi akamubwira ko nk’uko kizira ku muvugabutumwa gutandukana n’umugore we, ari nako kizira ku mwami gushaka umugore ari mu mahanga kuko byaba ari ugukora amahano yateza abanyarwanda akaga batazigera babasha kwikuramo.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

JULIEN

1 month ago
MURAKOZE CYANE
64x64

Habumugisha Theogene

1 month ago
Icyambere Nasabira Kigeli v Ndahindurwa navugango Imana Imwakire Mubayo. Ikdi kdi Yatubereye Intwari nkurikije Amagambo Akomeye Agize Ino nkuru. "wakwibaza iyo Arenga kumasezerano cg Icyo nakwita cyirazira"Bati U rwanda Twariguhura n,ikibazo Tutakwikuramo. Ese koko Urumva Atari tahiye neza ? bityo rero birakiyeko Dukurikira Umuco wacu bwite . Bizagufasha kwiyubakira Ahazaza hacu hazira kiraziza .kdi sinarangiza Ntashimiye mwebwe mutugezaho Amateka y,umwami kigeli v Ndahindurwa.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.