Kigali: Nyuma yo kubyaranirana muri batisimu umugabo n'umugore bafashwe basambana

    • Umugabo n’umugore baguwe gitumo basambana induru ziravuga
    • Umugabo n’umugore bafashwe basambanira mu macumbi (lodge) mu mujyi wa Kigali
Kigali: Nyuma yo kubyaranirana muri batisimu umugabo n'umugore bafashwe basambana
1 month ago
Views: 1183

Kumanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016, umugabo n’umugore bafashwe basambanira mu macumbi (lodge) mu mujyi wa Kigali, kuva ubwo barwana n’abo bashakanye babafashe, induru ziravuga kugeza ubwo Polisi yaje kuhagera igata muri yombi abasambanaga.

Aba basambanaga bombi basanzwe batuye ahitwa mu Nzove, ariko bafatiwe ahitwa muri Jama City Motel i Nyacyonga, kandi ababafashe ni abo bashakanye na buri umwe muri abo bombi. Umugore wafashwe asambana yari yarabyawe muri batisimu n’umugore w’uwo mugabo basambanaga, kandi banaririmbanaga muri korali. Ikindi kandi, umugabo wafashwe asambana we yari yarabyaye muri batisimu uwo yasambanyirije umugore.

Ahagana saa munani z’amanywa, umugabo yamenye ko umugore we agiye kumuca inyuma kandi n’uwo bagiye gusambana aramumenya kuko yari amaze igihe abakeka anabacungira hafi, ni ko kubwira umugore w’uwo mugabo yakekaga barajyana, maze bahita babagwa gitumo.

Ubwo babasangaga mu cyumba basambaniragamo, bahise barwana maze muri Jama City Motel akavuyo kaba kose bituma Polisi ihamagazwa ihita ibata muri yombi, abafashwe basambana ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana iherereye hafi y’uruganda rw’isukari rwa Kabuye. Komanda wa Polisi ya Jabana wabataye muri yombi, yatangaje ko hagiye gukorwa iperereza abafashwe basambana bakanajyanwa kwa muganga kugirango ibimenyetso simusiga bizashyikirizwa ubutabera biboneke.

Aha bose bari bamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana

Umugore w’umugabo wafashwe asambana yari arimo gusuka amarira menshi asobanura uburyo umugabo we yamunaniye, n’uburyo yari yaramuteguje ko Imana izamugaragaza agaseba none bikaba bibaye.

Umugabo w’umugore wafashwe asambana, yavuze ko ababajwe n’ukuntu ibi byabaye bamaze iminsi micye basezeranye, kuko tariki 19 Nzeri 2016 ari bwo basezeranye imbere y’Imana, gusa bari basanzwe babana banafitanye abana batanu barimo n’umukuru ufite imyaka 16 y’amavuko.

Amazina, amafoto agaragaza isura n’indi myirondoro y’abafashwe basambana, byabaye ngombwa ko tutabitangaza ku bw’uburenganzira n’impamvu z’ubuzima bwite bw’abo bashakanye. Abakurikiranyweho iki cyaha baracyemera bagasaba imbabazi.

Source: ukwezi

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.