Amerika: Abana ba Perezida Obama bakora udushya batitaye ku mwanya ukomeye wa se - Amafoto

    • Sacha Obama yagaragaye yiyambariye agakabutura kagufi cyane
    • Maria Obama yafotorewe mu kabyiniro ahenera abantu
    • Abana ba Perezida Obama batindijwe no kurangira kwa manda ya se ubundi bakikorera ibyo bishakiye
Amerika: Abana ba Perezida Obama bakora udushya batitaye ku mwanya ukomeye wa se - Amafoto
1 month ago
Views: 5151

Maria Obama ndetse Na Sacha Obama bombi ni abana ba Perezida Obama urimo usoza manda ye ya nyuma yo kuyobora Amerika. Aba bakobwa bombi bari mu kigero cy'abangavu bagaragaza ko ubwo Se azaba avuye ku buperezida bashobora kuzakora byinshi bizatangaza abantu.

Mu minsi ishize ni bwo Maria Obama ari nawe mukuru yafotowe mu kabyiniro arimo gutumura itabi ubundi agaragara yambaye akenda kagufi cyane aho ikibuno cyagaragaraga. Gusa si we gusa kuko na murumuna we w'imyaka 15 aherutse kugaragara yambaye agakabutura kagufi cyane hafi yo kwerekana ikibuno. Ibi bikaba bituma abantu bibaza uko bizaba bimeze igihe se Obama azaba atakiri perezida w'Amerika. Abantu bavuga ko bashobora kuzakora byinshi bizatungura abantu cyane ko bazaba babonye ubwisanzure buhagije. Ni ukubitega amaso.

 Amerika: Umukobwa wa Perezida Obama yaheneye abantu ku rubyiniro - Video

Uyu ni Maria Obama ahenera abantu mu kabyiniro

Sacha Obama

 Sacha Obama

Sacha Obama na we yateye ikirenge mu cya mukuru we Maria Obama

Inkuru zabanje

Umukobwa wa Perezida Obama yaheneye abantu ku rubyiniro - Video

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
kwitesha agaciro


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.