Dore amafoto na video y'umukinnyi Christian Benteke wa Liverpool watsinze igitego kiza kurusha ibindi muri Premier League 2016

    • Igitego kiza kurusha ibindi mu irushanwa rya English Premier League
    • Christian Benteke ni we umaze gutsinda igitego kiza muri English premier League season ya 2016
Dore amafoto na video y'umukinnyi Christian Benteke wa Liverpool watsinze igitego kiza kurusha ibindi muri Premier League 2016
1 week ago
Views: 621

Kuri ubu Christian Benteke ni we mukinnyi ufite agahigo ko gutsinda igitego gihiga ibindi mu bwiza mu irushanwa rya Premier League muri uyu mwaka wa 2016.

Christian Benteke yavutse taliki ya 3 Ukuboza 1990 i Kinshasa muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga kuri ubu ukinira ikipe ya Crystal Palace. Yakinnye mu makipe anyuranye harimo Aston Villa ndetse na Liverpool yavuyemo muri uyu mwaka yerekeza muri Crystal.

Ubwo yari muri Liverpool muri uyu mwaka yatsinze igitego kitarabona ikindi kigihiga mu byatsinzwe muri uyu mwaka nyine ubwo Liverpool yakinaga na Manchester mu irushanwa rya Premier League umukino ikipe ya Manchester yatsinzemo Liverpool 3-1.

Dore amwe mu mafoto y'uyu mukinnyi:

Image result for christian benteke

Christian Benteke yishimira igitego aha yari akiri muri Aston Villa

Image result for christian benteke

Christian Benteke mu myitozo n'ikipe y'u Bubirigi

Image result for christian benteke

Image result for christian benteke

Christian Benteke ubwo yinjiraga mu ikipe ya Liverpool

Reba Video y'uko yatsinze icyo gitego:

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.