Knowless yamuritse ubushakashatsi yakoze asoza ikiciro cya 2 cya Kaminuza

    • Knowless yamuritse igitabo
    • Butera Knowless yerekanye igitabo cy'ubushakashatsi yakoze muri Kaminuza
    • Igitabo: The role of marketing strategies on performance of music Industry in Rwanda ni cyo gikubiyemo ubushakashatsi Knowless yakoze asoza ikiciro cya 2 cya kaminuza
Knowless yamuritse ubushakashatsi yakoze asoza ikiciro cya 2 cya Kaminuza
1 month ago
Views: 1111

Knowless yatangiye kaminuza mu mwaka wa 2013 ayisoza muri uyu mwaka wa 2016. Uyu muhanzi kazi wamamaye cyane mu muziki nyarwanda akaba yarahiriwe cyane n'uyu mwaka kuko uretse gusoza ikiciro cya 2 cya Kaminuza ari nawo yashyingiriwemo na Ishimwe Clement ndetse kuri ubu akaba yitegura kwibaruka imfura ye.

Knowless wakoze ubushakashatsi ku muziki aho yasesenguye inyungu zo kwamamaza uruganda rwa muzika nyarwanda ngo yaba yarakoze ubu bushakashatsi kubera ko ahora kubita agatima ku kazi akora ari ko ko kuririmba no guhanga. Ubu bushakashatsi bwe rero ngo bwari bugamije kumenya no gusesengura ibitagenda mu kazi ke kugirango abashe kuba yagira impinduka akora.

Knowless Butera amurika igitabo

Knowless Butera amurika igitabo

Ubwo yamurikaga iki gitabo gifite umutwe ugira uti: "The role of marketing strategies on performance of music Industry in Rwanda", Knowless kandi yashimiye Imana yamubaye hafi kandi ikamushoboza kugera kuri ibi byose gusa ntiyibagirwa umugabo we Clement Ishimwe nawe wagize uruhare rugaragara mu myigire ye ndetse n'abandi bamufashije mu buryo butandukanye asoza avuga ko kwiga kwe bitarangiriye aho ko ateganya gukomeza kuminuza birenzeho.

Knowless Butera n'umugabo we Ishimwe Clement

Clement ati: "Ishimwe ni iryawe mugore ugira umuhate udasanzwe Butera Knowless kubw'iyi mpamyabushobozi ubonye mu icungamutungo. Reka tuyizihize mu buryo bukwiye".

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Dyna

1 month ago
Congratulations Muvandi


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.