Impamvu nyakuri yatumye Diamond atagaragara mu itangwa ry'ibihembo bya AFRIMMAs

    • .Diamond ntiyagaragaye mu itangwa ry'ibihembo bya AFRIMMAs
    • .Diandond wari witezwe mu itangwa ry'ibihembo bya AFRIMMAs byarangiye atahagararaye
Impamvu nyakuri yatumye Diamond atagaragara mu itangwa ry'ibihembo bya AFRIMMAs
By: Eva
1 month ago
Views: 672

Diamond Platinum wari watoranijwe nk'umuhanzi w'umugabo witwaye neza kurusha abandi muri East Africa ntiyabonetse ubwo AFRIMMAs yatangaga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza kurusha abandi

Uyu muhanzi wari utegerejwe ku rubyiniro  n'abatari bake, haba abakunzi be ndetse n'abateguye itangwa ry'ibi bihembo mu cyumweru gishize, byaje kurangira atabonetse ngo asusurutse abitabiriye umuhango wo gutanga ibyo bihembo.

Diamondi n'abandi ntibagaragaye mu itangwa ry'ibihembo bya AFRIMMAs

Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru bigeye.ug cyandikira mu gihugu cya Uganda, uyu muhanzi wari utegerejwe ngo ntayabashije kuhagera. Kivuga ko Diamond yatangaje ko mu bikorwa yari yateguye gukora muri icyo cyumweru, kwitabira itangwa ry'ibyo bihembo byari ku isonga y'ibindi byose ariko nawe yatunguwe no kubona atagiye ku munota wa nyuma.

Impamvu nyamukuru ni uko indege yagaombaga kujyana nayo yamusize. Mseto’s Willy M Tuva umwe mu bahanzi bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo akaba anemeza aya makuru, avuga ko atariwe gusa wahuye n'ikibazo nk'iki. avuga nawe ubwe hari bamwe mu babyinyi bagombaga kumufasha ku rubyiniro indege yagiye itajyanye.

akomeza avuga ko iki gihembo ari ingenzi kuri Diamond ndetse n'abandi bahanzi muri Rusange.

 

Abandi bahanzi bitabiriye itangwa ry'iki gihembi harimo nk'itsinda rikunzwe cyane hano muri Afurika y'Uburasirazuba Sauti Sol,  Akothee, umunya Nigeriya uririmba injyana ya Tekno, Vanessa Mdee,  Harmonize and many n'abandi benshi.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

joris

1 month ago
birababaje cane,muri make biratubabaje twese


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.