MUKARUJANGA nyuma yo gukira imbogamizi zamubuzaga gukina CINEMA, ubu asigaranye ikibazo cyo kubona akazi

    • MUKARUJANGA yiteguye kongera gukina Cinema mu gihe yaba abone umuha akazi
    • Ikibazo Mukarujanga asigaranye ni ukubona uwamuha akazi ko gukina Cinema Nyarwanda
MUKARUJANGA nyuma yo gukira imbogamizi zamubuzaga gukina CINEMA, ubu asigaranye ikibazo cyo kubona akazi
By: Eva
1 month ago
Views: 874

Umunyarwandakazi Mukarujanga wamenyekanye cyane mu ma CINEMA nyarwanda , by’umwihariko muri Cinema y’uruhererekane (KANYOMBYA) yakunzwe hano mu Rwanda avuga ko impamvu zatumaga atakiboneka mu ma CINEMA Nyarwanda cyakemutse ubu aramutse abonye umuha ikiraka cyo gukina ama CINEMA yokonera akagaruka mu ruhando rwa Cinema.

Mukarujanga avuga ko impamvu amazi igihe ataboneka mu ma Cinema ari uko yari afite umwana ukiri muto (ubu yujuje imyaka ibiri) ukeneye kwitabwaho bityo impamvu yari yabaye abihagaritse ari uko kubibangikana bitari kumworohera.

Nk’uko yabitangaje mu majywi Umusare.net ufite, uyu mukinnyi wa Cinema nyarwanda avuga ko kuri ubu yiteguye kongera gukina cinema gusa ikibazo afite kugeza ubu ni uko atarabona umuha akazi ko gukina aya ma Cinema

Yagize ati “ Impamvu ni uko nari mfite umwana muto mu minsi ishize ariko ubu yarakuze nta kibazo mfite mbonye aho nkina nakina”

Yakomeje avuga ko kubushozi bwe bitamworohera kubona ikindi akora gusa ubu afite umwanya uhagije hagize umuha akazi yagakora.

Abakurikiranye Cinema y'uruhererekane yitwa Kanyombya, bashimishwaga n'uburyo Mukarujanga na Samusure bakinaga

Mu dushya uyu mukinnyi kuri ubu ufite ibiro bigera ku 120 yatangaje , yavuze ko umunsi hongeye kubaho amarushyanwa yo gutoranya aba minsi mu bunini nawe yayitabira.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.