Umubyibuho ukabije ukomeje gushyira ikipe ye mu kangaratete!

    • West Bromwich yashyize Berahino mu myitozo yo kugabanya ibiro.
    • Saido Berahino ntari gukinira ikipe ye kubera umubyibuho ukabije.
Umubyibuho ukabije ukomeje gushyira ikipe ye mu kangaratete!
1 month ago
Views: 799

Uyu musore ukiri muto w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’U Burundi ari guhatwa imyitozo ya wenyine igamije kumugabanyiriza ibiro.

Saido Berahino amaze gukinira ikipe ye ya West Brom imikino itanu nta gitego na kimwe arabasha kwinjiza, ibi bikaba byarakiriwe nabi n’abayobozi be muri iyi kipe. Mu gihe mu myaka ishize wasangaga uyu musore ari muri ba rutahizamu bahagaze neza mu gihugu cy’Ubwongereza.

Saido Berahino yagiye agaragaza ubukaka bwe muri iyi kipe aho yagiye ageza hejuru y’ibitego 20 mu myaka yashize bigatuma amakipe menshi arimo na Tottenham agaragaza ko amwifuza ndetse ntibazuyaze no ku mugereka miliyoni 22 z’ama pound( amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’ U Bwongereza)

Mu gahinda kenshi umutoza w’iyi kipe Pulius yatangaje ko yizeye cyane ko umusore we ibiro bye bizagabanuka ndetse akongera akaba umwe mu bakinnyi banyeganyeza ishundura kenshi nk’uko byahoze.

Twabibutsa ko ikipe ya West Bromwich kuri uyu wa gatandatu yatsinzwe n’ikipe ya Liverpool ibitego bibiri kuri kimwe. Mu mukino utaha ikaba izacakirana na Manchester City iri mu nkundura yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abongereza.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.