Wari uziko hari ibibazo bishobora ku kwereka niba uzarambana n’umukunzi wawe cyangwa niba waba wikuriramo akawe karenge?

    • Kate Wray impuguke mu by’imibanire yashyize hanze ibibazo byakwereka ko urukundo rwawe ruzaramba.
    • Ibibazo icumi wabaza bikagufasha kumenya niba wowe n’umukunzi wawe mukundana by’ukuri.
    • Mu bibazo icumi n’usubiza yego byibura ku bibazo 8 urukundo rwawe ntakabuza ruzaba ari ntajegagezwa.
Wari uziko hari ibibazo bishobora ku kwereka niba uzarambana n’umukunzi wawe cyangwa niba waba wikuriramo akawe karenge?
1 month ago
Views: 3230

1.Wumva nta kintu na kimwe wicuza kubw’umuntu muri kumwe ?

Aha ngaha ni ngombwa ko wumva uri umuntu uguwe neza cyane mu buzima kurenza ibihe byose wabayeho ku bw’umuntu muri kumwe.

2. Murizerana by’ukuri nta kibazo kibamo hagati yanyu ?

Waba ujya ubona ijoro rigeze ugatangira guhagarika umutima wibaza aho umukunzi wawe ari ? Ese waba ujya uhangayikishwa no kumenya buri kimwe cyose umukunzi wawe ari gukora n’abo bari kumwe buri gihe ? Hari ubwo se ujya ucunga telefoni ye ukareba ubutumwa bugufi bamwoherereje nko kuri facebook, wats’upp, email n’ahandi? Niba ibi bijya bikubaho ntiwirirwe wivuna usubiza yego kuri iki kibazo.

3.Hari ubwo mujya mwiyumvisha ko muri abanyamahirwe hagati yanyu kuba mwaramenyanye ?

Ese mujya mwicara mukumva ko amahirwe akomeye mu buzima bwanyu mwaba mwarigeze kugira ari uko mwamenyanye?

4. Hari ubwo mwembi mujya mutekereza ku gihe cyanyu kizaza ubwo muzaba mugeze mu zabukuru?

Niba mujya mutekereza cyangwa mukaganira ku gihe cyanyu cy’ubusaza ( igihe umubiri uba waratangiye gucika intege ndetse n’uruhu rutangiye gukanyarara) mu kumva mwembi murabyumva kimwe ni kimwe mu bimenyetso byabereka ko muzarambana.

5. Ese koko muri inshuti nyanshuti ?

Mubwirana buri kimwe cyose ? muraganira buri munsi ndetse mwembi mugaseka ? niba ibi bitabaho ntiwirirwe wiyumya usubiza yego kuri iki kibazo.

6.Ese ukunda inshuti n’abavandimwe b’umukunzi wawe nawe akabikora ?

Umuryango n’inshuti ni bamwe mu bantu baba basobanura ikintu kinini ku muntu ndetse banamufitiye akamaro ntagereranywa, niba bagukunda nawe urabakunda. Ese umukunzi wawe nawe arabakunda? Niba atari uko biri ni ikibazo.

7.Ese murashyigikirana mu byemezo mufata ?

Ibyemezo byose mwafata cyangwa inshuti yawe yafata urayishyigikira? Haba igihe afashe amafaranga ashaka nko gufasha umuntu runaka ujya ubimushyigikiramo ? Ese uburyo mukoreshamo umutungo wanyu mubyemeranywaho ?

8. Ese ibyo mukora muba muri kumwe ?

Niba mukora buri kimwe cyose muri kumwe bizabafasha no kubona umwanya wo kuganira. Ariko niba wikora ukajya nko gusura inshuti wenyine ukumva utakikurikiza umukunzi wawe ujye umenya ko ibyanyu ntaho bigana.

9.Ese hari byinshi muhuriraho bibashimisha ?

Niba ugira ibigushimisha byinshi bitandukanye cyane n’iby’umukunzi wawe ujye umenya ko ibintu atari shyashya nko kuba hari ibiganiro byinshi ukunda kuri televiziyo udahuriraho n’inshuti yawe , nko kuba ukunda gusohoka(gutembera) wenyine, ibitaramo…

10. Mwaba mujya muhuza ku bibazo bikomeye cyane ?

Ibibazo biciriritse ndetse n’ibisa nk’ibikomeye ntacyo bivuze cyane ! Aha ngaha muba mushobora kubiganiraho ndetse mukabibonera umwanzuro kuko biba bidakomeye cyane. Ariko hari ibibazo biba bikomeye cyane nk’uburyo mubyaramo , mwemeranya kubyara bangahe ? Ese mujya muganira ko banabuze mwabyihanganira ? iki ni ikibazo gikomeye cyane. Ese habonetse nk’uburwayi bukomeye butunguranye mwabyitwaramo gute?

Ni ahanyu rero babyeyi ho kwicara mu kaganirizanya ku bibazo nk’ibi ndeste namwe mwitegura ku rushinga byaba byiza mugiye mu banza kuganira kuri ibi bibazo mukareba ko mubyumva kimwe, Ese wowe uri mu rukundo n’umukunzi wawe wabonye yego wasubiza kuri ibi bibazo ari zingahe? Twandikire ahagenewe kujya ibitekerezo by’abasomyi ndetse niba hari n’icyo wibaza utubaze tukugire inama.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Prosper

1 month ago
Erega nanubu urukundo twe abantu ntiturame icyaricyo niyompamvu duhuriramo nibibazo byinshi


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.