Bruce Melodie ahamya ko imiziki nyarwanda ikinwa ku ijanisha rya 30%

    • . Umuziki nyarwanda ntukinwa ku gipimo cyo hejuru mu tubyiniro no mu tubari
    • .Abahanzi bashinja aba DJ kuwudindiza
    • .Aba DJ bavuga ko abahanzi batazi kyubana neza , muri make bishyira hejuru
Bruce Melodie ahamya ko  imiziki nyarwanda ikinwa ku ijanisha rya 30%
By: Eva
1 month ago
Views: 367

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake, abana , urubyiruko n’abakuze  hano mu Rwanda  Bruce Melodie avuga ko  imiziki nyarwanda ikinwa mu tubyiniro , utubari no mu birori ku kigero cya 30% naho 70% hakaba hakinwa indirimbo zo mu mahanga.

Yagize ati “ Njyewe nshize ku ijanisha, umuziki nyarwanda ushobora kuba ukinwa ku kigero cya 30% muri club, ni ukuvuga ngo izo mu mahanga zikinwa 70%. Nta terambere ku bahanzi kandi aba DJ benshi dufite ni abanyarwanda ..”

Bruce Melodi asanga imiziki nyarwanda ikinwa ku ijanisha rya 30%

Akomeza avuga ko  aba DJ bisubiyeho ko byashimisha abanyarwanda kuko nka 90% by’abantu baba bari mu ma club ari abanyarwanda.

Bluce Melodie hamwe n’abandi bahanzi batandukanye nka Safi wo mu itsinda rya Urban Boys, TMC n’abandi batunga agatoki abantu bakora akazi ko kuvangavanga imiziki (bazwi ku izina ry’aba DJ) mu bitaramo , utubari n’utuba bari btiniro kudakina indirimbo nyarwanda ahubwo bakikinira izo mu mahanga.

Ibi kandi bisa n’ibyemezwa n’aba DJ aho bavuga ko impamvu nyamukuru usanga abahanzi bishyira hejuru bityo ugasanga habamo ikintu gisa nk’agapingane hagati y’abahanzi n’aba DJ. Aba DJ usanga bavuga ko abahanzi nyarwanda baba bumva ko umu DJ agomba kujya gushakisha umuhanzi akamusaba indirimbo ye kugirango  ayikine.

Abahanzi ngo ntibazi kwicisha bugufi baba bumva ko aria bantu bamaze kuba aba Stars ndetse ko ibihangano byabo bagomba kubishyira ibitangazamakuru ntibaha agaciro aba DJ bakiyibagiz a ko nabo bagira uruhare runini mu gukundisha abantu indirimbo runaka.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.