Miss Jolly: Urugendo asoje ku mugabane w’Uburayi hari byinshi yungukiyeyo bifitiye n’akamaro abanyarwanda

    • .Miss Jolly amaze iminsi ku mugabane w'uburayi
    • .Mu ruzinduko rwe jaganiriye na banyampinga batandukanye by'umwihariko uw'Ubufaransa hari imishinga bafatanye
    • .Hari n'indi mishinga ye izaterwa inkunga na UNESCO
Miss  Jolly: Urugendo asoje ku mugabane w’Uburayi  hari byinshi yungukiyeyo  bifitiye n’akamaro abanyarwanda
By: Eva
1 month ago
Views: 655

Mu kiganiro samedi Détente cyo kuri uyu wa gatandatu, Miss Jolly yavuze ko uruzinduko yagiriye muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi yavuze ko hari byinshi ruzamufasha mu gushyira mu bikorwa imishinga afite.

 

Miss Mutesi Jolly avanye byinshi ku mugabane w'uburayi

By’umwihariko yavuze ko yatunguwe n’uburyo yasanze Nyampinga w’Ubufaransa yitwara aho avuga ko yumvaga ari umuntu ukomeye ushobora kumuha agaciro. Avuga ko Nyampinga w’Ubufaransa ari umuntu uba wubashywe ariko bahuye buri wese yahaye agaciro uwo bagiye guhura ati “twarahuye aratwishimira ubona ko nawe yadushakaga”

Yavuze ko mu mishinga ateganya gukora kandi akazafashwa na Nyampinga w’ubufaransa harimo nk’umushinga utaruzura neza wo kurwanya imirire mibi mu bana bari mu kigero cy’imyaka 3 n’imyaka 6.

Yagize ati “ ntituragira ikintu gihamwe duteganya, urugero hari nka campain cyangwa umushinga wo kurwanya imirire mibi”

Akomeza avuga ko hari n’indi mishinga yagerageje kugeza muri UNESCO (ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi) aho avuga ko bamusabye kwishyira hamwe n’abandi bo mu bihugu byo ku mugabane w’Afrika kugirango babone uko batera inkunga iyo mishinga aho avuga ko by’umwihariko bizatangirira mu Rwanda.

Mu bindi yigiye muri uru rugendo harimo uko nyampinga afatwa mu bindi bihugu. Avuga ko Nyampinga Atari uwo kujya muri salon ngo abantu bose bamubone, si umuntu ureberwa ku bwiza kuko haba hari abantu benshi kandi beza ko ahubwo uwo mwanya aba baonye ari uwo kubyazwa umusaruro.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.