Ese abavuga ko indirimbo nyarwanda zitari ku kigero cyo gukinwa mu tubari bafite ukuri?

    • Abahanzi bavuga ko abakora akazi ko kuvangavanga imiziki aribo basubiza inyuma ibihangano nyarwanda
    • Abavangavanga imiziki bavuga ko abahanzi nabo batazi gusabana n’aba DJ
    • Ibi bikaba intandaro yo kutavuga rumwe aba DJ bagahitamo kubihorera bakikinira indirimbo z’amahanga
Ese abavuga ko indirimbo nyarwanda zitari ku kigero cyo gukinwa mu tubari bafite ukuri?
By: Eva
1 month ago
Views: 324

Abahanzi n’abaririmbyi bavuga ko abakora akaziko kuvangavanga imiziki mu bitaramo n’ibirori (Aba babwi ku izina ry’aba DJ) bagira uruhare runini mu kudindiza umuziki nyarwanda. Aba DJ batungwa agatoki gukina indirimbo z’amahanga bityo bigatuma izo mu Rwanda zidakundwa ku Rwego rwo hejuru

Nkuko abahanzi batandukanye bo mu Rwanda  babivuga, uku kudakina indirimbo nyarwanda mu tubari, ibirori  n’ibitaramo bibera hano mu Rwanda kandi aba ba DJ abenshi nabo ari abanyarwanda, bitesha agaciro ibihangano nyarwanda.

Mu kiganiro samedi Détente cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ukwakira 2016, bamwe mu bahanzi bo murwanda bagaragaje akababaro batetwa n’iri dindizwa ry’umuziki nyarwanda bikorwa n’aba DJ bo mu Rwanda

Safi wo muri Urban Boys, avuga ko bibabaje kubona aba ba DJ badakina indirimbo nyarwanda kandi nabo ubwabo ari abanyarwanda

Yagize ati “hari ukuntu njya mu ma club nagerayo bakazikina (indirimbo nyarwanda) ariko nkeka ko bazikina aruko mpageze simbizi, nk’ejo bundi nahuye n’aba DJ mbabaza impamvu badakina indirimbo zacu barambwira ngo abahanzi ntabwo tubazanira indirimbo ariko siko bimeze…..ibi ntago bishimishije, utubari tujyamo abanyarwanda n’aba DJ ni abanyarwanda, ntitwumva impamvu indirimbo nyarwanda zidakinwa”

Yakomeje avuga ko urwutwazo rw’uko abahanzi badaha aba DJ indirimbo Atari byo kuko iz o mu mahanga bakina aho bazikura ku mbuga nkoranyambaga n’inyarwanda ziriho ba fite ubushake bwo kuzikina.

Ibi kandi byaje kwemezwa na TMC nawe atagiye kure y’ibyo safi yavuze

Ku ruhande rw’aba DJ bavuga ko abahanzi bigira abantu bakomeye bakanabasuzugura ndetse bakumva ko umu DJ agomba kujya gushakisha umuhanzi akamusaba indirimbo ze

 DJ BISOSSO yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda badasabana n’aba DJ ndetse bakaba badakunda no gusohoka keretse batumiwe

Yagize ati “ impamvu ya mbere abahanzi ni abantu badakunda koroherana  kandi icyo batsimbarayeho bumva ko aricyo cyo. Umuhanzi wa hano n’umu DJ burud i wese yumva ko ari umuhatari , haracyarimo rero ikibazo cy’ubusabane hagati yabo….)

Akomeza avuga ko hazamo ikintu cyo gupingana aho umu DJ aba ashaka kwereka umuhanzi ko atabura indirimbo akina mu gihe umuhanzi nawe aba yishyize hejuru akumva ko umu DJ azajya gushaka umuhanzi ngo amwake indirimo kandi ariwe bifitiye akamaro kenshi.

Abakurikiranira hafi iby’umuziki n’uburyo ukoreshwa mu tubyiniro , mu birori n’ahandi bavuga ko umu DJ Afite uruhare runini mu gukundisha indirimbo runaka abagana aho ibo birori byabereye, kuko niwe ishyiramo indirimbo ashaka kandi ngo uko ayishyiramo kenshi niko abahari bagenda bayiyumvamo kurushaho.

Uku gukina indirimbo z’amahanga mu tubyiniro two mu Rwanda, bituma abanyamahanga bibaza ko abanyarwanda batazi gukora umuziki mwiza wo gukoreshwa mu tubiniro ikind kandi ko n’abanyarwanda muri rusange ntibakunda indirimbo z’abahanzi baho.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.