Ubwongereza: Justin Bieber yavuye ku rubyino atarangije igitaramo kubera agahinda

    • Hari mu gitaramo yakoreye mu mugi wa Manchester kuri iki cyumweru
    • Hari abafana barenga ibihumbi 20
    • abafana be baramusakurije abura uburyo yavugana nabo ku ndirimbo bifuza ko yabaririmbira
    • Yashyize Microphone ava ku rubyiniro adasoje ikirori
Ubwongereza: Justin Bieber yavuye ku rubyino atarangije igitaramo kubera agahinda
By: Eva
1 month ago
Views: 224

Justin Bieber yatunguwe n’abafana be ubwo yari ku rubyiniro, kubera urusaku rwinshi ntiyabasha kumvikana nabo afata umwanzuro wo kuva ku rubyiniro.

Mu gitaramo umu Stars w’umuririmbyi w’injyana ya POP Justin Bieber  yakoreye mu mugi wa Manchester kuri iki cyumweru taliki ya 23 Ukwakira yatunguwe n’abakunzi be ubwo bamusakurizaga kugeza ubwo ananiwe kumvikana nabo ari ku rubyiniro (kuri stage ) bigatuma avayo adasoje igitaramo.

Mu gihe uyu mu Star yari ari ku rubyiniro, yagerageje kubaza abakunzi be indirimbo bakunda kandi bifuza ko yabaririmbira, ntibyamworoheye kuko urusaku rwari rwinshi buri wese avuga ibye undi ibye maze kubera ukutumvikana bituma yimanukira ku rubyiniro.

Akimanuka ku rubyiniro yavuze ko akeneye kumvika n’abafana kandi ko urusaku bafite bitamworohera kumvikana nabo.

Yagize ati “sintekereza ko ibi byari ngomba, ndashaka kuvugana nabo nkamenya icyo bifuza”

Abonye urusaku rwanze kugabanuka yahise ashyira microphone hasi maze yimanukira hasi kuko yabonaga aricyo cyonyine asigaje gukora.

Ibi ariko noneho byatumye abafana be barushaho gusakuza bavuga izina rye mu majwi aranguruye kandi menshi kurusha uko bavugaga basa n’aho bamusaba ko yasubira ku rubyiniro.

N’uburakari bwinshi Justin Bieber yavuze ko atazi niba bazi icyatumye baza aho.

Ati: “muby’ukuri sinzi niba mwe muzi icyabazanye hano uyu munsi, narinzi ko mugiye kwishimira ibyo nabateguriye nanjye nkishimira kubabona hano, nkeneye kubana namwe, ese murabizi?”

Abafana be bakomeje gusakuza cyane bavuga izina rye “Justin Biebier, Justin Bieber…..” ariko yanga kugaruka ku rubyiniro

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.