Burundi: Kidumu mu ishusho isa n'iya Donald Trump

    • Ifoto KIDOMO yashyize ku mbuga nkoranyambaga isa n'iya Donald Trump wiyamamariza kuyobora Amerika
    • Abenshi batangiye kwibaza ko yaba amushyigikiye kandi we yanga abirabura
Burundi: Kidumu mu ishusho isa n'iya Donald Trump
By: Eva
1 month ago
Views: 433

Nimbona Jean Pierre Kidumu bakunda kwita Kibido, umuhanzi wo mu gihugu cy'uburundi yashize ku rukuta rwe rwa facebook ifoto  asa nk'aho yihinduye isura ye nk'iy'umukandida wiyamamariza kuyobora Amerika Donald Trump ndetse ku mazina ye yongeraho n'ay'uyu mukandida.

Akimara kuyishyiraho, inshuti ze kuri facebok zirenga 5000, zahise zitangira kumusaba ko yakuraho iyi foto kuko abenshi batiyumvamo uyu mugabo bitewe n'uko mu mbwirwaruhame yakunze gutanga zigaragaza ko yanga urunuka abanya Afurika.

Dore iyo foto ya Kidumu Kibido

Abakunzi ba Kidumu batangiye kwibaza niba yaba ashyigikiye uyu mugabo watangaje ko naramuka atorewe kuyobora Amerika ikintu yakora cyihutirwa ari ukwirukana abirabura ku mufgamane wa Amerika.

Kidumu aramutse abaye yashyizeho iyi foto ashaka kwerekana ko ashyigikiye Donald Trump yaba abaye umuhanzi wa mbere mu Burundi no muri Afurika ugaragaje ko amushyigikiye

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.