Icyamamare muri muzika Pete Burns yasezeye ku isi ku myaka 57 gusa

    • Nyuma yo kwibagisha inshuro nyinshi icyamamare Pete Burns yitabye Imana azize umutima
    • Pete Burns yapfuye kuri iki Cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 2016
Icyamamare muri muzika Pete Burns yasezeye ku isi ku myaka 57 gusa
1 month ago
Views: 273

Icyamamare Pete Burns wamenyekanye mu njyana ya Pop ndetse akaza no kwitabira Big Brother ya 4 yo mu mwaka wa 2006 yitabye imana kuri iki Cyumweru ku myaka 57 gusa y'amavuko.

Nk'uko ukurikirana inyungu ze yabitangaje, Pete Burns yapfuye kuri iki cyumweru gishize azize indwara y'umutima.

Steve Coy wari usanzwe akurikirana inyungu z'iki cyamamare abinyuzije kuri Twitter yagize ati: 

N'umubabaro mwinshi turabamenyesha ko inshuti yacu Pete Burns wo muri Dead or Alive yashizemo umwuka bitunguranye ejo hashize azize indwara y'umutima. Inshuti n'umuryango tubabajwe bikomeye n'umusitari wacu utuvuyemo.

Iki cyamamare muri muzika cyagiye kibagisha kenshi kugirango kibashe kugira isura nziza aho yibagishije izuru, umunwa n'ibindi. Mu mwaka wa 2011 ni bwo yemeye ko yibagishije maze aravuga ati: 

Naribagishije ni byo kandi nsanzwe mbikora. Abantu bataka inzu zabo cyangwa bakazisiga amarange buri mwaka ibyo nkora rero ntaho bitandukaniye n'ibi. Guhindura isura yanjye bisa no kugura intebe nshya yo mu nzu.

Bivugwa ko yatangiye kwibagisha mu mwaka wa 1980 ubwo yari atangiye kubona agafaranga no kwamamara cyane cyane mu ndirimbo You Spin Me Round yakoranye n'itsinda rye ry'abacuranzi rizwi ku izina rya Dead Or Alive.

Gusa ngo ubwo yibagishaga umunwa ntibyaje kugenda neza ibi bikaba byaranatumye arega umuganga wamubaze bituma uyu muganga amwishyura amafaranga angana n'ibihumbi  450 by'amapawundi akaba asaga miliyoni 444 z'amanyarwanda.

Source: mirror.co.uk

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.