Ese koko urukundo rwa Safi Madiba na Parfine bamaze igihe bakundana rwaba ruri mu marembera?

    • Ese ibyo Knowless yabwiye Safi mu ndirimbo byaba bigiye kuba?
    • Biranugwanugwa ko Safi yaba agiye gutandukana na Parfine
Ese koko urukundo rwa  Safi Madiba na Parfine bamaze igihe bakundana rwaba ruri mu marembera?
1 month ago
Views: 1169

Safi Madiba na Parfine bamaze iminsi mu rukundo ndetse ntibahwemaga kubwirana amagambo aryoheye amatwi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga gusa muri iyi minsi ngo ibintu byaba bitameze neza nyuma y'aho Parfine ashatse ko Safi amusanga Dubai ariko Safi akamukurira inzira ku murima.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru yegob ngo Safi yaba yarabonye kujya Dubai byaba ari ugusesagura maze abwira umukunzi we ko hari imishinga myinshi ijya na muzika ahugiyemo bityo akaba atabona uko ajyayo.

Nk'uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga ubu Parfine we ari Dubai gusa ngo kuva yananirwa kumvikana n'umukunzi we Safi nta we uheruka kwandika ataka undi cyangwa amubwira utugambo turyoheye amatwi nk'uko byari bimenyerewe. Safi we akaba aheruka kwandika asa n'ubwira uyu Parfine ku rukuta rwe rwa Instagram ati:

Niba utegereje umugabo w’umunyakuri,mwiza,ukumva,ukwemera,ufata inshingano,ukwitaho,w’umwizerwa kandi ukize ihangane Yezu araje

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Kamanzi

1 month ago
Kbsa Safi ndamwemera icyonicyo mukundira ntampamvu yokuyoborwa numukobwa safi niyanga nawe uzamureke kbsa


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.