Amafoto y'abantu batangaje ku buryo utakwemera ko babaho kuri iyi si

    • Abantu bafite isura itangaje
    • Abantu bateye ku buryo butangaje ku buryo bigoranye kwemera ko babaho
Amafoto y'abantu batangaje ku buryo utakwemera ko babaho kuri iyi si
1 month ago
Views: 2585

 

Hari amafoto abantu babona bagakeka ko ari amakorano ko abantu bari kuri ayo mafoto batabayeho, gusa ku isi habaho byinshi ndetse hakaba n'ibyo usanga ari nk'ibitangaza. Irebere aya mafoto y'abantu bariho cyangwa babayeho.

Michele Koebke

Uyu mukobwa ni we ufite mu nda hato cyane kuri iyi si kuko afite mu nda hafite umuzenguruko ungana na centimetero 40 gusa.

Source 2

Kim Goodman

Uyu mugore afite amaso asohotse cyane kandi yenda kureba imirari. Ngo akunda kugerageza kureba umuntu ndeza mbere yo kugira ikindi kintu amubwira cyangw akora.

Source 2

Abigail & Brittany Hensel

Biragoye kwemeza ko Abigail na Brittany Hensel ari abakobwa babiri cyangwa umwe cyangwa se umwe n'igice. Igice cyo hasi basangiye ibintu byose ariko mu gice cyo hejuru biragoye cyane.  Bafite imitima 2(buri wese afite uwe), impyiko 3(2 ziri ku ruhande rumwe n'imwe ku rundi), ibifu bibiri, ariko bakagira urura rumwe runini n'urura rumwe ruto. Ni abantu babiri batandukanye mu by'ukuri bakundi ibintu bitandukanye bakanga ibitandukanye. Bavutse ari impanga ariko zifatanye.

freaks1

Robert Huddleston

Robert Huddleston yavutse mu 1895. Azwi nak Pony Boy. Abantu benshi batekereza ko yabagaho mu buribwe ndetse ko atari afite ubuzima bwiza nyamara si ko byari bimeze kuko uyu mugabo yari ameze neza cyane ndetse ngo yari afite ubuzima buzira umuze kurusha abantu benshi kuri iyi si. Yapfuye mu mwaka wa 1970 afite imyaka 75 yose.

freaks5

Aneta “She-Hulk” Florczyk

Aneta ni umugore ufite imbaraga zitangaje akaba ndetse ateye nk'abagabo. Ngo ashobora guterura ibintu biremereye cyane kurusha abagabo benshi muri iyi si. Bamwe bavuga ko ari we mugore w'umunyembaraga kurusha abandi ku isi.

freaks6

Rolf Buchholz

Umudage Rolf Buchholz yaciye agahigo ko kuba ari we mugabo upfumaguye kurusha abandi ku isi. Afite imyenge igera kuri 453 ku mubiri we. 248 muri yo ikaba iri ku myanya ndangagitsina ye. Mu minsi ishize Rolf Buchholz yangiwe kwinjira mu mujyi wa Dubai aho yagombaga kwitabira igitaramo kubera ko abashinzwe umutekano nga bakekaga ko yaba akora maji bityo akaba yateza ikibazo ku mutekano.

freaks7

Chandra Bahadur Dangi

Chandra Bahadur Dangi amaze igihe gito apfuye gusa ni wari umugabo mugufi kuri iyi. Chandra Bahadur yavukiye mu gihugu cya Nepal akaba yari afite centimetero 54 hafi 1/2 cya metero. Uyu mugabo yapfuye afite imyaka 75.

freaks9

Jasmine Tridevil

Jasmine Tridevil yavuze ko afite ibere rya gatatu yitejeho ibi bikaba bivuze ko iri bere rya 3 atari ibere rya nyaryo.

freaks10

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.