Byinshi utari uzi Ku muhanzi Saidi Karoli

    • Ese hari amateka ya Saidi Karoli waba uzi ?
    • Menya inzira yanyuzemo mu ruhando rwa muzika.
Byinshi utari uzi Ku muhanzi Saidi Karoli
By: Eva
1 month ago
Views: 745

Iyo uvuze Maria Salome cyangwa chambua kama karanga benshi bumva Saidi Karoli. Uyu ni umuhanzikazi w’umunyatanzaniyakazi, akaba yarabonye izuba kuwa 4 Mutarama 1976, avukira I Rwongwe  mu karere ka Bukoba mu region y’Akagera.  Ni mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Victoria ho muri Tanzaniya.

 

Umuhanzi   Saidi Karoli 

Uyu  muhanzi yagiye agira ibigwi bikomeye muri muzika akaba yaratangiye kariyeri ye  muri muzika  mu mwaka w’ 2001.  yagiye akora  indirimbi zakunzwe cyane bityo bituma yitabira ibitaramo mu bihugu binyuranye,  aha twavuga nko mu Rwanda, Uganda, mu Burundi, ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

 Uyu  muhanzikazi  usanga kenshi  mu ndirimbo ze akunze gukoresha  ururimi rw’iwabo kavukire rw’Igihaya ,Igiswayire,  rimwe na rimwe n’Icyongereza

Tugarutse kuri iyi ndirimbo ye Maria Salome irikubica bigacika kuri ubu nyumay’aho isubiwemo n’umuhanzi Diamond Platnumz, iyi  nimwe mu ndirimbo zigize umuzingo we wambere w’indirimbo yise Chambua Kama Karanga, iyi ndirimbo yagiye ikundwa cyane irengaTanzaniya ndetse yambuka n’imipaka igera na Uganda, yaje no kuba indirimbo ya gatatu mu ndirimbo  zacuranzwe kuri Radiyo yaTanzaniya.

Ibi byahesheje Saidi Karoli nkwigarurira imitima y’Abanya Uganda bidatinze bamuha akitiriro ka Wanchekesha  kavuye mu nyandiko y’indirimbo,  iyi izwi nka lyrics mu ndimi z’amahanga. Byanamufashije kubona umwanya wo  gutaramira umwami wa  Buganda Kabaka.

  Saidi yagiye atorwa   ndetse akanitabira amaserukiramuco atandukanye. Aha  twavuga nk’ Iserukiramuco ryiswe ‘’ sauti za busara’’ ryari ryabereye muri Zanzibari. Ndetse n’irushanwa rya KORA  All –Africa Music Award. Mu mwaka wa 2005 mu irushanwa rya Tanzaniya Music Award album ye yise Harusi yatowe  nka  best folk album.

Mu mwaka wa 2006 Saidi Karoli yatowe nk’umwe mu bagore bafite  amajwi  meza.  Muri 2013 indirimbo ye Maria Salome yifashishijwe muri filme yiswe  Teylerperry.

 Imwe mu mizingo ye twavuga nka: Chambua kama karanga2001), Mapenzi kizunguzungu(2003),  harusi(2004), Mimi nakupenda(2005) na nelly(2008).

 Twabibutsa ko kugirango umuhanzi Diamond asubiremo indirimbo Salome yabanje kwishyura  Saidi karori

By: Desire Iradukunda-Umusare.net

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.