Hari umukinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje atinya guhura nawe cyane.

    • Cristiano Ronaldo yatangaje ko umukinnyi wamubangamiye cyane ari Ashley Cole.
    • Ronaldo yavuze ko afata Sir Alex Ferguson nka papa we.
Hari umukinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje atinya guhura nawe cyane.
1 month ago
Views: 2723

Ashley Cole wanyuze mu ikipe ya Chelsea na Arsenal niwe mukinnyi Cristiano Ronaldo abona wamubangamiye ubwo babaga bahanganye mu kibuga.

Mu magambo ye Ronaldo yavuze ko umusore Ashley Cole adatanga n'umwanya wo guhumeka, ndetse ko buri gihe aba akugendaho ku buryo iyo babaga bahanganye akiri mu ikipe ya Manchester United yumvaga abangamiwe cyane.

Ronaldo yabajijwe umutoza akunda cyane maze asubiza ko ari Alex Ferguson kuko amufata nk'umubyeyi we. Uyu musore kandi yemeje ko akiri mu ikipe ya Manchester United yafatwaga nk'umwana mu rugo kubera umubano yari afitanye na Ferguson ariko akemeza ko mu ikipe ya Real Madrid akihagera yahise ahinduka umugabo.

Abajijwe ku mubano we n'umukinnyi Lionnel Messi , Uyu musore yatangaje ko bafitanye ubunshuti buhebuje ndetse burenze uko abantu babitekereza.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Mugisha Huzairu

1 month ago
Njye Ndashaka Kumenya Aho Ubwo Bucuti Bwa Cr7 Na Messi Bushingiye. Ese Baba Bafitanye Ubufatanye Nko Mubya Business? Aha Nabaza Niba Hari Nkuruganda Cg Campony Baba Bafatanyije Bombi? Murakoze.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.