Nyuma y'uko Sugira Erneste agaragaje ubwoba afite bwo gukina muri Congo umutoza we yagize icyo atangaza.

    • Ibenge utoza AS Vita Club yo muri Congo asanga Sugira ari kwitwara neza.
    • Sugira Erneste mu minsi ishize yari yatangaje ko nta munyarwanda yakwifuriza gukina muri Congo.
    • AS Vita Club ya Sugira Erneste iracakirana na DCMP kuri iki cyumweru.
Nyuma y'uko Sugira Erneste agaragaje ubwoba afite bwo gukina muri Congo umutoza we yagize icyo atangaza.
1 month ago
Views: 2145

 

Florent Ibenge utoza ikipe ya AS Vita Club ikinamo n'umunyarwanda Sugira Erneste asanga ibyo abafana bavuga by'uko uyu musore atari kwitwara neza we atari ko abibona.

Uyu mutoza yemeza ko Sugira Erneste ari umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza ukurikije ko atari yamenyera na Shampiyona yo muri Congo. Uyu mutoza ibi abishingiraho avuga ko Sugira Erneste amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 6 aheruka gukina akaba asanga bihagije nk'umukinnyi utari wamenyera.

Uyu mutoza atangaje ibi mu gihe ino kipe yitegura umukino izakina ku cyumweru ihura n'ikipe ya DCMP ikinamo umusore wavuye mu ikipe ya Rayon Sport Ismaila Diarra.

Mu minsi yashize Sugira Erneste yari yatangaje ko atishimiye gukina muri Congo kubera imyitwarire mibi y'abafana baho ndetse ko nta n'umunyarwanda yakifuriza kuhakina bitewe n'uko umuntu ashobora no kuhaburira ubuzima bwe.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Sugira ni umuhanga turamwemera


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.