Ibyo Arsene Wenger yavuze kuri Sanchez byateye benshi kumwibazaho.

    • Arsene Wenger yatangaje ko Sanchez ari umukinnyi nk'abandi.
    • Sanchez ntiyishimiye uburyo Wenger ari kujya amusimbuza mu kibuga.
    • Kuri Wenger Sanchez ntarusha Giroud na Welbeck gukina nka rutahizamu.
Ibyo Arsene Wenger yavuze kuri Sanchez byateye benshi kumwibazaho.
1 month ago
Views: 1023

Mu mikino itatu iheruka Alex Sanchez amaze gusimbuzwa mu kibuga inshuro ebyiri zose , ibi bikaba bitaramushimishije na gato ndetse agasohoka mu kibuga ubona ababaye cyane.

Arsene Wenger abajijwe ku myitwarire ya Alex Sanchez n'uburyo yagaragaje ukutishimira icyemezo cye cyo kumusimbuza yagize ati"

Ku bwanjye mbona Alex Sanchez ari umukinnyi nk'abandi ntari hejuru y'abandi, ninjye ufata umwanzuro wo kumugumisha mu kibuga cyangwa nkamukuramo, nanjye nkiri umukinnyi sinishimiraga kuva mu kibuga kabone n'ubwo nabaga nananiwe, Alex Sanchez ndi kumukinisha nk'umwataka wo hagati kandi uyu mwanya ku bwanjye mbona atarusha Danny Welbeck na Olivier Giroud kuwukinaho. Muri iyi minsi nahisemo kuba ariwe uba awukinaho ariko azasubira ku mwanya we vuba aha ".

Wenger yakomeje avuga ko ikibazo cya Sanchez kitihariye ngo amufata kimwe nk'abandi bakinnyi n'ubwo Sanchez ari umuhanga mu kibuga.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
wenger nareke kuko sanchez arashoboye cane kdi bigaragarira buri mufana wese.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.