Byinshi biri kuvugwa ku mukino wa Rayon Sport na As KIgali n'uko imikino iraza kuba ikomeza.

    • Ku munsi wa 3 wa Shampiyona Rayon Sport irakira As Kigali.
    • Rutahizamu Moussa Camara araza kuba yagarutse mu mukino wa Rayon Sport na AS Kigali.
Byinshi biri kuvugwa ku mukino wa Rayon Sport na As KIgali n'uko imikino iraza kuba ikomeza.
1 month ago
Views: 1070

Kuri Sitade ya Kigali ku isaha ya 15h : 30' hategerejwe umukino uza guhuza ikipe ya Rayon sport bakunze kwita iya rubanda n'ikipe y'umujyi wa Kigali ( AS Kigali). Ku ruhande rwa Rayon Sport iraza kuba ifite bamwe mu bakinnyi bayo itari ifite ubwo yerekezaga i Rusizi ikaza kuhanganyiriza n'ikipe ya Espoir.

Biravugwa ko umusore Moussa Camara ndetse na Mugheni Fabrice baza kuba bitabiriye uyu mukino , ni umukino utoroshye kuko ikipe ya AS Kigali izwiho kugora ikipe ya Rayon Sport ndetse ikipe ya Rayon Sport ntizibagirwa uburyo iyi kipe yayibujije igikombe mu mwaka wa 2014.

Ku ikipe ya AS Kigali biravugwa ko iza kuba ifite umusore wayo Kabange Twite wari utarakinira iyi kipe kubera ibibazo by'ibyangombwa bikaba byemezwa ko byamaze kuboneka.

Uko amakipe aza gucakirana ku munsi wa 3 wa shampiyona.

Kiyovu vs Gicumbi

Bugesera vs Espoir

Sunrise vs Marine

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 7 nyuma y'uko ibashije gutsinda ku munsi w'ejo ikipe ya Mukura ibitego 3:1.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.