Amagambo Mourinho yavuze kuri Rooney yatumye abenshi basubiza amerwe mu isaho.

    • Mourinho yemeje ko nta gahunda afite yo kugurisha Wayne Rooney.
    • Inter de Milan na Everton zagiye zigaragaza ko zifuza Rooney.
    • Biravugwa ko Rooney atishimiye kuguma muri Manchester United.
Amagambo Mourinho yavuze kuri Rooney yatumye abenshi basubiza amerwe mu isaho.
1 month ago
Views: 1458

Umukinnyi akaba na Kapitene w'ikipe y'igihugu y'Abongereza Wayne Rooney byagiye bitangazwa kenshi ko yifuza kuva mu ikipe ya Manchester United kubera atakibona umwanya wo kubanza mu kibuga muri iyi kipe kuva yatangira gutozwa n'umunya Portugal Jose Mourinho.

Ku munsi w'ejo nibwo umutoza wa Everton Ronald Koeman yatangaje ko byamushimisha aramutse agaruye Rooney muri iyi kipe dore ko uyu musore ariyo yakuriyemo mbere y'uko yerekeza mu ikipe ya Man United mu mwaka wa 2004. Si uyu wenyine wagaragaje ko ashaka uyu musore dore ko n'ikipe ya Inter de Milan yo mu Butariyani yari yavuze ko iramutse ibonye Rooney bitayigwa nabi.

Kuri ubu umutoza Jose Mourinho yakuriye inzira ku murima abifuza uyu musore aho yavuze ko bakimukeneye ndetse ko n'ibyo ibitangazamakuru byatangaje ko yasabye Rooney kuva mu ikipe ya Manchester United ko ari ibihuha, Mourinho yakomeje ashimangira ko Rooney ari kapitene w'iyi kipe kandi ko agishoboye akaba abona nta mpamvu n'imwe yatuma uyu musore ava muri iyi kipe.

Ikipe ya Manchester United kuri uyu wa gatandatu irakira ikipe ya Bunley, bikaba byitezwe ko Rooney ashobora kuza mu kibuga asimbuye mu gihe Chris Smalling araza kubanza mu kibuga hamwe na Juan Mata, Jesse Lingard, Ander Herrera,(...).

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.