Rwanda: Imyambarire n'imyitwarire y'abitwa abasitari muri iki gihe ntivugwaho rumwe. Ese koko ibi birakwiye cyangwa ni uguta umuco?

    • Imyambarire y'ibyamamare iteye inkeke
    • Imyenda isigaye yambarwa n'abasitari ndetse n'urubyiruko iteye impungenge
Rwanda: Imyambarire n'imyitwarire y'abitwa abasitari muri iki gihe ntivugwaho rumwe. Ese koko ibi birakwiye cyangwa ni uguta umuco?
1 month ago
Views: 6060

Imyambarire n'uburyo urubyiruko cyane cyane abasitari cyangw ibyamamare bitwara muri iki gihe ntibihurizwaho na benshi aho usanga bamwe bavuga ko bataye umuco abandi bakavuga ko ari ibigezweho cyangwa iterambere. Ariko se ikiri cyo muri ibi ni ikihe?

Iyo ugenda mu mihanda ya Kigali cyane cyane uhura n'abasore n'inkumi zambaye bitandukanye imyambaro abakuze cyangwa ababyeyi bamwe usanga badashyigikira. Gusa iyo ugezze mu bitaramo ho usanga ari agahomamunwa kuko ho rwose uhasanga abameze nk'abambaye ukuri abandi bagakora ibintu ubundi abantu badakunze gukorera mu ruhame nko gusomana, gukorakoranaho n'ibindi. 

Dore amwe mu mafoto yerekana ibibera muri Kigali tutibagiwe n'ahandi mu Rwanda

tenue

Abasore ntibatinya gukenyerera ipantaro munsi y'ikibuno ugasanga utwenda tw'imbere ari two tugaragara

 

Bimwe mu bintu abahanzi bakora, abantu benshi cyane urubyiruko babifatiraho urugero

Uyu ni Amag na Young Grace barimo basomana mu gitaramo

 

Image result for amafoto ya fearless

Uyu ni Fearless umaze kumenyerwa ku mafoto agaragaza ubwambure bwe

Image result for amafoto ya fearless

Image result for amafoto ya fearless

 

Image result for oda paccy

Oda Paccy na we ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba injyana ya Hip Hop akaba na we ataranzwe muri iyi myitwarire

Image result for oda paccy

Image result for oda paccy

Kuririmba yifashe ku gitsina na byo byateye benshi kwibaza

 

Image result for oda paccy

Uyu yitwa Mukasine Asinah azwiho kuba yarakundanye na Riderman kakahava gusa bikaza kurangira batabanye ari na bwo yafashye icyemezo cyo kwinjira muri muzika. Aha yari yambaye ikanzu ibonerana ku buryo umwenda yambariyeho ugaragara utagombye gushishoza.

 

Image result for abahanzi nyarwanda bambara pocket down

Aba basore nabo ntibatinya kwerekana imyenda y'imbere iyo bari mu gitaramo

 

Samusure ukina film mu Rwanda akunze kugira udushya - Reba amwe mu mafoto ye utigeze ubona

Uyu ni Kalisa Ernest wamenyekanye cyane nka Samusure kubera filime yakinnyemo. Aha arimo gusoma umukobwa bose babireba.

 

Alice wagaragaye muri Video z'indirimbo zitandukanye za hano mu Rwanda

Alice wagaragaye muri Video z'indirimbo zitandukanye za hano mu Rwanda

 

Image result for imyambarire y'urubyiruko

Uyu uri hagati ni Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya Kabiri cya Nyampinga wa SFB mu mwaka wa 2011 ubwo bitabiraga ibirori by'abambaye imyeru.

Urebye igice cyo hasi cy'iyi foto ibanza ni uko byari bimeze

Ese koko ibi byaba ari iterambere? Iyo usubiye mu muco nyarwanda hariho byinshi usanga bivuguruza iyi myitwarire nko kuba ubundi umukobwa ari nyampinga atagomba gukora ibinyuranye n'umuco nko kwiyambika ubusa ku karubanda, kwirirwa aterana ububyara n'abagabo cyangwa abasore izuba riva ndetse no kurara amajoro mu bitaramo bidashira yiyuhira inzoga n'ibindi biyobyabwenge. Ibi gusa ntibyarebaga abakobwa gusa ahubwo byarebaga n'abasore. Gusa muri iki gihe iyo urebye usanga bisa na bimwe bavuga ko Kiriziya yakuye kirazira aho usanga inkumi n'abasore bararana mu tubyiniro bambaye impenure ndetse banywa inzoga z'amoko yose. Iyo ugerageje kubaza ababikora bakubwira ko ari uburenganzira bwabo ndetse ko batakomeza kubaho nk'abakera kandi isi irimo itera imbere. Ariko se ibi ni ukuri cyangwa ni ubuyobe? Twandikire utubwire uko ubyumva.

Photo: inyarwanda.com - Internet

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
ark ibi ntibyari bikwiye hano iwacu twagakwiye kureka imico yabandi tukagumana iyiwacu
64x64

Anonymous

1 month ago
arko s,asitari gusa kuko abanyarwandakazi batay umuco nonese abo tubisikana muuhanda bose ni aba star?jye mbona abahungu aribo babigwamo!
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*yeweeeee njye ndabona biteye ubwoba
64x64

Anonymous

1 month ago
araiko aba nabo bari kurarika ibiryabarezi byabo koko baziko arinde ubyitayeho
64x64

Anonymous

1 month ago
birakaze! ubuse aho abakobwa batse nigeze aha abasore nibo nazashobora kwifata! umukobwa uramureba aho yicaye yabona umwitayeho cyane akijijisha akazamura wakongera kureba ugakubitwa ninkuba! ulabona ahantu kure cyaneeee! Nihatari kweli! Imana yonyine.
64x64

Anonymous

1 month ago
birakaze! byumwihariko kubakobwa bo bararangiza isi kweli! tubitege amaso biteye ubwoba.
64x64

Anonymous

1 month ago
Oya. Pee! Ntibikwiriye nagato urebye ukurikije nu muco nyarwanda nataye umuco kbs ntago ari ubu star ahubwo nukwiyandarika ikibabaje bireka abana imico itari myiza.
64x64

Anonymous

1 month ago
birakaze! byumwihariko kubakobwa bo bararangiza isi kweli! tubitege amaso biteye ubwoba.
64x64

yannick kwizera

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*ni hatari kbs
64x64

Phillipe

1 month ago
Ikibazo gikomeye ni uko bitwa ngo abasitari abana akaba ari bo bareberaho ngo ibigezweho. Ubu se ni irihe somo baha abakiri bato babakunda uretse kwiyandarika. Minisiteri y'umuco yakwiye kwiga kuri iki kibazo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll