Rwanda: Urugiye kera ruhinyuza intwari, Safi Madiba yashyize ava ku izima

    • Safi Madiba yemeye yerekeza i Dubai kugirango ashimishe umukunzi we Parfine
    • Nyuma yo kuvugwaho kutumvikana n'umukunzi we Parfine, Safi Madiba yashyize yemera ibyo yamusabaga
    • Safi Madiba yerekeje i Dubai ku mugoroba wo kuwa Gatandatu taliki ya 29 Ukwakira
    • Urukundo rwatumye Safi yerekeza i Dubai
Rwanda: Urugiye kera ruhinyuza intwari, Safi Madiba yashyize ava ku izima
1 month ago
Views: 1541

Nyuma y'uko havuzwe amakuru yo kutumvikana hagati ya Safi n'umukunzi we Parfine kubera ko Safi yari yanze ibyo Parfine yamusabaga byo kujya i Dubai bagahurirayo Safi yaje kwemera kwerekeza i Dubai kugirango ashimishe Parfine yihebeye.

Ku wa Gatanu taliki ya 28 Ukwakira ni bwo twabagejejeho inkuru ya Safi Madiba n'umukunzi we byavugwaga ko batumvikanye ku rugendo Parfine umukunzi wa Safi yashakaga ko bakora rwo kwerekeza i Dubai bombi bagahurirayo. Safi akaba yari yabwiye Parfine ko afite byinshi byo gukora ariko kandi hakaba harimo n'indi mpamvu y'uko Safi yasangaga ari ugusesagura kuba yafata indege akerekeza i Dubai muri iki gihe.

Safi madiba

Safi Madiba ku kibuga cy'indege i Kanombe ubwo yiteguraga kurira rutemikirere asanze umukunzi we Parfine Umutesi

Nyuma y'iyi nkuru Safi yatangarije abakunzi be ko urukundo rwe na Parfine rugihagaze bwuma ko ari we mugore akunda kandi ko ari uwe anasaba abantu gutuza aha asa n'uwabwiraga abavugaga ko yaba afitanye ikibazo n'umukunzi we.

Gusa kuri uyu wa Gatandatu Safi yongeye kwerekana urukundo akunda Parfine koko ubwo yemeraga kuva ku izima maze agafata indege yerekeza i Dubai. N'ubwo atabivuzeho byinshi, Safi yavuze ko yerekeje i Dubai kureba uko ahandi bimeze no kuruhuka gusa yongeraho ko afite na gahunda yo kureba umugore.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo: "Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa". Safi tumwifurije urugendo ruhire ndetse no kugirana ibihe byiza n'umukunzi we.

Safi madiba

Uyu ni Safi Madiba mu ndege ubwo yerekezaga i Dubai

Inkuru zabanje

Rwanda: Safi yagize icyo avuga ku rukundo rwe na Parfine bimaze iminsi bihwihwiswa ko rwaba ruri mu marembera

Ese koko urukundo rwa Safi Madiba na Parfine bamaze igihe bakundana rwaba ruri mu marembera?

Photo: inyarwanda.com

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
safi madiba mwifurije urugendo rwiza kdi imana izamufashe numukunziwe kdi namwe mutugezaho amakuru nkaya turabashimira cyane!mugire icumweru ciza
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.