Rayon Sport yihereranye AS Kigali Sunrise ikomeza kubaka izina.

    • Rayon Sport itsinze As Kigali ibitego 2:0.
    • Sunrise itsinze Marine 3:0 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Rayon Sport yihereranye AS Kigali Sunrise ikomeza kubaka izina.
1 month ago
Views: 880

Ikipe ya Rayon sport ibashije gutsinda AS Kigali ibitego 2:0 mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali. Ibitego bya Rayon sporrt bikaba byatsinzwe n'abasore b'Ababarundi bakina muri iyi kipe aribo Kwizera Pierrot hamwe na Nahimana Shassir.

Ku rundi ruhande ikipe ya Sunrise yabashije gutsinda ikipe ya Marines ibitego 3:0 bituma iyi kipe ikomeza guca agahigo ko kugira amanota 9/9 ibi bikaba biyishyira ku mwanya wa mbere. Ikipe ya Rayon sport na APR FC zo zikaba zifite amanota 7.

Indi mikino yabaye ikipe ya Entincilles yatsinzwe na Musanze 1:0 , ikipe ya Police itsinda Amagaju ibitego 2:0 naho Kirehe itsinda Pepiniere igitego 1:0.

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll