Byinshi biri kuvugwa ku mukino Chelsea yatsinzemo Southampton.

    • Chelsea yatsinze ikipe ya Southampton ibitego 2:0
    • Jamie Rednapp aratangaza ko David Luiz ari myugariro w'akataraboneka.
    • Antonio Conte aratangaza ko intsinzi Chelsea yabonye ari umusaruro wo gukora cyane.
Byinshi biri kuvugwa ku mukino Chelsea yatsinzemo Southampton.
1 month ago
Views: 429

Jamie Rednapp wabiciye bigacika muri ruhago aratangaza ko umukinnyi David Luiz uko ari kwitwara muri iyi minsi bihebuje ndetse yemeza ko n'umwanya umutoza ari kumukinishaho awushoboye, avuga ko aho Jonh Terry yavunikiye Luiz yabonye umwanya mwiza wo kwigaragaza ku mwanya Terry yakinagaho.

Ikipe ya Chelsea yaraye ibashije gutsindira Southampton iwayo ibitego 2:0 . Ibitego by'iyi kipe byatsinzwe na Eden Hazard ku munota wa 6 ndetse na Diego Costa ku munota wa 55' w'umukino.

Umutoza wa Chelsea Antonio Conte akaba atangaza ko instinzi babonye ari umusaruro w'uburyo baba bakoze cyane. Ikipe ya Chelsea kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 aho irushwa inota 1 gusa n'ikipe ya mbere Man City nayo inganya amanota na Arsenal n'ikipe ya Liverpool bigatandukanywa n'ibitego zizigamye.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Twasabaga ko mwajya mukora inkuru ndende mukunze guhina mugakabya nkaho ibyo kuvuga kunkuru mutugezaho byabuze. Thanks


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.