Bamwe mu bantu bivugwa ko bagize uruhare mu idindira ry’abahanzi bakizamuka n’umuziki nywanda

    • .Hari abavuga ko kuba abahanzi n’abandi bakomeye mu ndirimbo nyarwanda baragiye hanze y’igihugu bidindiza abahanzi bakizamuka
    • .Muri abo harimo abahanzi, aba Producer n’abandi bamenyekanye hano mu Rwanda.
Bamwe mu bantu    bivugwa ko  bagize uruhare mu idindira  ry’abahanzi bakizamuka n’umuziki nywanda
By: Eva
1 month ago
Views: 836

Aha bagaruka ku ruhare rw’abahanzi  bamaze igihe mu ruhando rwa Muzika mu gufasha abakizamuka. Akenshi  iyo urebye usanga haba mu Rwanda cyangwa no hanze yarwo, buri muhanzi ukomeye aba afite undi wagize uruhare rukomeye mu iterambere rye. Si abahanzi bakomeye gusa batungwa agatoki, n’inzu zikora ibikorwa byo gutunganya umuziki (studio),  abakunzi ba muzika nabo bagaha agaciro ibihangano by’abahanzi.

 Kuri ubu rero nk’uko bigenda byigaragaza mu Rwanda biragoye kubona abahanzi  batatu cyangwa bane bazamukira rimwe kandi bakagera ku rwego rushimishije nko mu myaka ya za 2007-2008. Impamvu zigarukwaho akenshi ni uko bamwe mu bagize aho bagera muri muzika nyarwanda usanga bahita bigira hanze y’u Rwanda n’abatagiye hanze ugasanga ibya Muzika basa nk’ababifashije hasi.

Aba ni bamwe mu bantu bamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda ubu batakibarizwa mu Rwanda abandi batakivugwa muri muzika Nyarwanda kandi barabicaga bigacika bivugwa ko byagize ingaruka zikomeye mu iterambere ry’abahanzi bakizamuka.

1. Miss JOJO: Uyu Muhanzikazi nyarwanda ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ariko kuri ubu utapfa kumva anavugwa muri muzika. yamenyekanye mu ndirimbo Mbwira n’izindi.

2.Princess Prinscilla: uyu nawe ni umuhanzikazi wamenyekanye hano mu Rwanda agera ku rwego rukomeye ariko nyuama aza kujya kwiga hanze y’ uRwanda. None ubu asa n’uwibagiranye. Ubu ari ku mugabane w'Amerika

3.Ngabo medal: Uyu nawe ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye kandi agakundwa na benshi kuri ubu yibera ku mugabane w’Amerika. Kuri ubu uyu muhanzi asohora indirimbo imwe hagashira igihe kinini nta yindi urumva.

3.The Ben: Uyu nawe ni umwe mu bahanzi bari bakomeye hano mu Rwanda utakibarizwa mu Rwanda. Kimwe na Meddy, uyu nawe yibera ku mugabane w’Uburayi.

4.Miss Shanella: Uyu nawe ni umuhanzikazi nyarwanda wahoze abica bigacika hano mu Rwanda, ubu yibera ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’Ubufaransa

5.Kitoko: Uyu nawe ni umuhanzi waho akunze mu ndirimbo z’urukundo hano mu Rwanda nawe utakibarizwa hano hafi

6. Producer LICK LICK: uyu nawe ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda ubu utakibarizwa hano mu Rwanda

Urutonde rwo rushobora kurenga uru, ariko hari n’izindi mpamvu zitangwa. Aha twavuga  nk’aho umwe mu bakurikiranira hafi ibya muzika David Bayingana, umunyamakuru kuri Radio na Television 10 bikorera hano mu Rwanda yatangaje ko mu mpamvu zikomeye harimo kuba abahanzi bakizamuka bashoramo amafaranga make ariko bo bagashaka kwinjizamo menshi.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.