Man Martin arabyinira ku rukoma kubera intambwe itangaje yateye.

    • Album Afro ya Man Martin yatangiye kugurishwa ku buryo bwa Online
    • Man Martin aratangaza ko ushobora kugura album Afro unyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Man Martin arabyinira ku rukoma kubera intambwe itangaje yateye.
1 month ago
Views: 525

Man Marin aratangaza ko album ye ya gatanu yise Afro kuri ubu yageze ku rwego mpuzamahanga aho uyu muhanzi atangaza ko mu cyumweru gishize yatangiye kuyigurisha binyuze mu buryo bugezweho bw'ikoranabuhanga nka google play, apple, Amazones, Itunes n'ahandi.

Uyu muhanzi yemeza ko yageze kuri iyi ntambwe abifashijwemo n'uburyo yamamaje iyi album ye binyuze mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ndetse akaba atangaza ko yiteguye no kuyimenyekanisha mu karere k'Afurika yegera ibitangazamakuru byaho.

Man Martin avuga ko iyi album ari umwimerere nyawo w'umuziki gakondo wa Afurika akaba asanga ari imwe mu mpamvu zizatuma iyi album ye irushaho gukundwa mu bice bitandukanye.

AFRO ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma n'izindi nyinshi zatumye amenyekana nka destiny, icyo dupfana, intero y'amahoro n'isaha ya 9.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
ESE MANI MARITIN NUMUNT MUKI MUDUHE IBISIBANURO KUBUZIMA BWE HAMWE NIDINI ASENGAMWO


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.