Biratangaje: Joyti Amge ni we mukobwa mugufi ku buryo yenda kureshya n'icupa ririni rya coca cola ku myaka ye 20 - Amafoto

    • Umukobwa mugufi cyane ku isi
    • Kuba mugufi kwe byatumye aba icyamamare
    • Joyti Amge yabaye icyamamare ku isi kubera ubugufi
Biratangaje: Joyti Amge ni we mukobwa mugufi ku buryo yenda kureshya n'icupa ririni rya coca cola ku myaka ye 20 - Amafoto
1 month ago
Views: 1450

Ku isi usanga hari ibintu byinshi bitangaje. Gusa indeshyo y'uyu mukobwa na yo iratangaje kuko afite uburebure busumbaho gato icupa rinini rya coca cola. Ibi kandi byamugize ikirangirire ku isi ubwo yacaga agahigo ko kuba ari mugore mugufi ku isi.

Joyti Amge yavutse taliki ya 16 Ukuboza 1993 avukira muri Nagpur mu gihugu cy'Ubuhinde. Yaciye agahigo ko kuba ari we mugore mugufi kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2012 akaba yari afite imyaka 20 apima uburebure bwa centimetero 61.95 ubu burebure bukaba buri munsi cyane y'ubwo umwana ufite imyaka 2 gusa. Joyti si uburebure buto yari afite gusa kuko yanapimaga ibiro bike cyane aho yapima ibiro 5 gusa. Aka gahigo yagatwaye agakuye ku muyamerikakazi wari ugasanzweho afite centimetero 69 uyu akaba yitwa Bridgette Jordan.

Joyti Amge yabaye mu gufi kubera afite ibyo bita dwarfism ibi ngo bikaba bitera kudakura k'umwana bigaterwa ahanini no kudakora neza k'umubiri mu bijyanye n'imikoresherezwe y'intungamubiri cyangwa se imisemburo ikoreshwa mu mubiri. Ku bw'iyi mpamvu ngo Joyti ntashobora kuzakura ngo agire uburebure  burenze ubwo yari afite kiriya gihe.Joyti Amge

Iyo ahagararanye n'abandi bana ubona asa nk'aho ari uruhinja

Joyti Amge

 

Iyo yicaye ku meza ubona ntaho ataniye n'umwana muto w'uruhinja nyamara aha yari afite imyaka 20

Joyti Amge

Uyu mukobwa ntibimubuza kunezerwa nk'abandi bakobwa b'abangavu cyane cyane ku munsi w'isabukuru ye

Joyti Amge

Dore iyo yicaye mu ntebe uko biba bimeze.

Joyti Amge

Aha ni igihe Amge yatwaraga agahigo ka Guiness de records mu mwaka wa 2012.

Joyti Amge

Umunyarwanda ati: "Nta kibyara keretse intare n'ingwe". N'ubwo Amge ari mugufi nyamara ababyeyi be ni barebare bihagije nk'abandi bose.

Joyti Amge

Iyo Amge ahagararanye n'icupa ni bwo ushobora kubona ubugufi bwe. Arisumbaho gato cyane.

Photo: Internet

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.