Ibyo Thierry Henry yavuze kuri Olivier Giroud byatumye abenshi bibaza icyo bapfa.

    • Thierry Henry asanga Olivier Gioud atakagombye kuba rutahizamu wa mbere wa Arsenal.
    • Thierry Henry ntiyemeranya na Wenger ku mwanya akinishaho Olivier Giroud
Ibyo Thierry Henry yavuze kuri Olivier Giroud byatumye abenshi bibaza icyo bapfa.
1 month ago
Views: 774

Thierry Henry ntiyahwemye kugaragaza ko atishimiye uburyo umutoza Arsene Wenger ahitamo kwatakisha umukinnyi Olivier Giroud akavuga ko atari ku rwego rwo kuba rutahizamu w'iyi kipe.

Hernry yavuze ko uyu mwanya abona wakagombye gukomeza gukinwaho n'umusore Alexis Sanchez nk'uko ariwe wawukinagaho kuva shampiyona yatangira y'uyu mwaka, Henry avuga ko Sanchez awushoboye kurenza Giroud ndetse akaba asanga bifasha Ozil na Walkott kwigaragaza nabo bakanatsinda.

Thierry avuga ko niba Arsenal ishaka igikombe yakagombye kudakinisha Olivier Giroud nk'umwataka wayo wa mbere. Gusa n'ubwo avuga ibi Wenger ntiyahwemye gutangaza ko Giroud ariwe rutahizamu wa mbere w'iyi kipe ndetse kuva Van Persie yagenda mu 2012 uyu musore niwe wagiye wifashishwa kuri uyu mwanya.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.