Rwanda: Tidjara Kabendera yatunguwe n'umubyeyi we amuha gato idasanzwe ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko

    • Tidjara Kabendera yahawe gato idasanzwe n'umubyeyi we ku munsi w'isabukuru ye
    • Tidjara Kabendera yatunguwe na gato umubyeyi we yamuteguriye
Rwanda: Tidjara Kabendera yatunguwe n'umubyeyi we amuha gato idasanzwe ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko
1 month ago
Views: 2581

Tadjara Kabendera ni umunyamakuru kuri Magic FM akaba n'umushyushya rugamba. Kuri uyu munsi taliki ya 1 Ugushyingo ni bwo yizihiza isabukuru ye y'amavuko. Akaba yatunguwe muri iki gitondo nyina umubyara ubwo yamuhaga gato idasanzwe.

Nkuko Tidjara uzwi ku izina rya TK yabivuze ngo umubyeyi we yamutunguye mu gitondo ubwo yamuzaniraga ka Capati maze akakamutamika amwifuriza isabukuru nziza. Ibyishimo byamurenze maze si ukumutaka akora mu nganzo. Yagize ati:

Mugitondo nkibyuka nasanze yankoreye ibyo mubona antamika....ati niyo Gato nabashije gutegura... Nicyo kintu cyanshimishije mubuzima bwanjye bwose kuva nabaho......Aniv zose nagize...iyi yambereye umugisha.

Ibyo mwankoreye mwabikoranye umutima unkunda bihebuje.... Urabizi uri best Maman Ever....urabizi ntawagusimbura kuba nkigufite byonyine ni umugisha utangwa na Allah wenyine.

I love u mum....nakubabaje kenshi... henshi...kugeza ubu uracyampagazeho nka Maman.
Jtm maman kubandi ndashaje...ariko kuri wowe ndacyari muri BERSON.
Urahebuje Mama Konje wanjye.

Tidjara Kabendera

Aha ni ho Mama Tidjara yarimo aha umwana we Tidjara Gato yamuteguriye

Tidjara Kabendera

Dore amafoto yombi ya Tidjara kabendera kera ari uruhinja n'ubu ari umumama

Ni muri aya magambo Tidjara yashimiyemo umubyeyi we utarahwemye kumuba hafi kandi akaba akimubona nk'umwana n'ubwo abandi bo babona ashaje. Tidjara ati: "Akabura ntikaboneke..."

Iyi sabukuru ya 2016 ije isanga Tidjara Kabendera yubatse akaba afite umugabo n'abana batatu.

Umusare.net akwifurije isabukuru nziza Tidjara Kabendera. Komeze unezerwe wowe n'abawe

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
ndunva aruburyohe ariko nabwo mwatubwiye imyaka yagize
64x64

Anonymous

1 month ago
Oya rwose muratubeshye nta mwana w'umunsi umwe umera atya ahubwo bishoboke ko TK atazi neza itariki ye y'amavuko


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.