Dore ibihe by'ingenzi byaranze umukino Manchester City yihimuyeho Barcelona.

    • Manchester City yaraye itsinze Fc Barcelona ibitego 3:1.
    • IIkay Guendogan yafashije ikipe ya Man City gutsinda Fc Barcelona.
Dore ibihe by'ingenzi byaranze umukino Manchester City yihimuyeho Barcelona.
1 month ago
Views: 721

Abasore ba Pep Gualdiola bari baje biteguye gukina umukino ukomeye aho bari bazi neza ko nibatakaza uyu mukino bishobora kubaviramo kutagera muri 1/16 cy'irangiza. Byaje no kubakundira babasha gutsinda ibitego 3:1.

Ikipe ya Man City ku munota wa 21 yaje gutungurwa umusore Lionnel Messi atsinda igitego ku mupira yari ahawe na Neymar, ibi byaje gutuma abasore ba Man City bajya ku gitutu cyinshi bifata iminota 39' y'umukino kugira ngo umusore IIkay Gundogan yishyure iki gitego. Ku munota wa 51' w'umukino umusore w'umubiligi Kevin De Bryne yaje gutsinda igitego cya 2. Iki gitego cyaje gikenewe ku ruhande rwa Man City ndetse kinagarura icyizere cy'uko no gutsinda umukino bishoboka maze ku munota wa 74' w'umukino Gundogan ashyiramo ikindi gitego cy'agashyinguracumu.

Muri uyu mukino abasore ba 3 ba Barcelona babonye amakarita y'imihondo barimo Neymar, Ivan Raktic, na Sergio Busquets, mu gihe ku ruhande rwa Man city Raheem Sterling na Koralov aribo bayabonye.

Nyuma y'umukino umutoza Pep Gualdiola yavuze ko yishimiye gutsinda ikipe ya mbere ku isi ndetse ko ari umusaruro mwiza uzabafasha kurenga amajonjora, yongeyeho ko kandi uyu mukino ikipe ya Man city yawufataga nka finale.

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
sha felicitation vrmnt kuri man city, kobona intsindiy barca...!!!!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.