Uwahoze ari umushumba muri ADEPR yaharitse umugore we maze yishakira uwo kumusazura

    • Ndamaze niba narataye umugore n’abana 9 nkashaka undi- Pastor Uwabimfura Modeste
    • Pastor Uwabimfura Modeste yaharitse umugore we maze yishakira ukiri muto wo kumusazura
Uwahoze ari umushumba muri ADEPR yaharitse umugore we maze yishakira uwo kumusazura
1 month ago
Views: 2595

Ntibyari bimenyerewe mu itorero rya ADEPR ko umushumba aharika umugore we maze agashaka undi. Gusa Pastor Uwabimfura Modeste we yerekanye ko bishoboka aho yataye umugore we mukuru maze akishakira undi ukiri muto ndetse bagasezerana n'ubwo batasezeraniye muri ADEPR.

Uyu mushumba ubundi wabarizwaga muri Paruwasi ya Kimihurura mbere y'uko yirukanwa ngo yashakanye n'uyu mugore wa kabiri taliki ya 13 Werurwe 2016 n'ubwo aya makuru asakaye mu itangazamakuru muri iyi minsi. Ibi ngo nibyo byatumye itorero rya ADEPR rimuhagarika kuko yagiye gusezeranira mu rindi torero.

Guhagarikwa kwe ariko ntago byamushimishije ndetse yahise afata gahunda yo guhangana n'abayobozi b'iri torero aho yemeza ko ari we wabashyize bakarya bagahaga none igihe kikaba kigeze ngo abakureho.

Si ibi gusa kandi kuko uyu wahoze ari umushumba mu itorero ry'ADEPR avugwaho kuba yarariye amafaranga y'inyubako yari yatanzwe n'abakirisitu agera kuri miliyoni 7.

Tom Rwagasana umuvugizi wa ADEPR yavuze ko Uwabimfura Modeste atakiri umushumba muri iri torero kuko yahagaritwse kubera amakosa ye. Yagize ati:

Ubu ntabwo akiri pasiteri mu itorero, yabaye we ariko ubu ntakiri we kuko yagiye gushyingirirwa ahandi, yagiye gushyingirirwa mu rindi torero

Uwabimfura Modeste abajijwe ibyo guta umugore babyaranye abana 9 bose yahise asubiza atazuyaje muri aya magambo:

Ndamaze niba narataye umugore n'abana 9 nkashaka undi.

Source: umubavu

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Murenzi Elisa

1 month ago
Uwo Mushumba Imana Izamuhane Yihanukiriye!
64x64

Anonymous

1 month ago
Iteka ni rirya rya mbere nayo uko nimba atari ukutubesha novuga nti : ahubwo s'ugushaka , n' uguhemuka uko guta umuryango akirukira amakumi!
64x64

Anonymous

1 month ago
Ndabona ADPER Yamera Polygamie Koko Umuvugizi Yavuzeko Ikosa Nuko Yashingiriwe Murundi Rusengero Urumv'iyazabarikumushingira


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.