Bruce Melodie: Hari umuntu umwe bahuye asa nk’ubonye igitangaza

    • Uyu muntu ni umwe mu bari bagize imwe mu ma Orchestre ya hano mu Rwanda
    • Guhura n’uyu muntu byabaye gukabya inzozi Atari yiteze ko yakabya
Bruce Melodie:  Hari umuntu umwe bahuye asa nk’ubonye igitangaza
By: Eva
1 month ago
Views: 1204

Umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB, Bruce Melodie yashimishijwe n’uko yahuye na Mimi la Rose umwe mu bari bagize Orchestre Impala.

Uyu muhanzi avuga ko kubona umuntu nk’uyu by’umwihariko ku bahanzi bakizamuka ari ikintu cyiza bashobora kwigiraho bakubaka izina ritazibagirana mu mitima y’abafana babo nk’uko Impala zaryubatse.

Yavuze kandi ko mu gihe cyashize yajyaga yumva kuri Radiyo indirimbo z’Impala akibaza ko nta muntu n’umwe mu bari bayigize baziranye bikaba n’ishingiro ryo kwibaza ko kubonana n’umwe mu bayigize byaba ari ugukabya inzozi atigeze akeka ko yakabya.

Orchestre Impala yashinzwe mu mwaka wa 1975, ikaba yari igizwe n’abaririmbyi batandukanye nka Soso Mado, Sebanani n’uyu wahuye na Bruce Melodie.

 Bruce Melody na Mimi La Rose

Bruce Melody ari kumwe na Mimi La Rose

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.