Umuhanzi Christopher yamaze kwerekeza ku mugabane w'Iburayi mu gitaramo.

    • Umuhanzi Christopher yerekeje mu gihugu cy'ububiligi mu iserukiramico rya PANAF
    • Christopher yatumiwe n'abanyarwanda n'Abanyafurika baba mu Bubiligi mu iserukiramico rya PANAF.
Umuhanzi Christopher yamaze kwerekeza ku mugabane w'Iburayi mu gitaramo.
1 month ago
Views: 1009

Kuri uyu mugoroba nibwo umuhanzi Christopher yafashe indege yerekeza ku mugabane wIburayi mu gihugu cy'Ububiligi aho agiye gukorera igitaramo yatumiwemo n'Abanyarwanda ndetse n'Abanyafurika muri rusange batuye muri icyo gihugu.

Nk'uko bitangazwa n'Abanyarwanda bahatuye ngo ni iserukiramico bita PANAF aho batumira abahanzi b'Abanyafurika batandukanye bakaza kubasusurutsa mu buryo bwa Live.

Umuhanzi Christopher nk'uko byemezwa na benshi ni umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda bazi kuririmba mu buryo bwa Live bikaba byitezwe ko azashimisha abazitabira iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 2. Umuhanzi Christopher ni inshuro ya kabiri yerekeje mu Bubiligi aho yahaherukaga mu mwaka wa 2013.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.