Gambiya: Umunyezamu w'ikipe y'abagore ya Gambiya yaguye muri Mediterane agerageza kujya i Burayi

    • Abimukira bakomeje kugwa mu nyanjya bagana i Burayi
    • Fatim Jawara wari umunyezamu w'ikipe ya Gambiya y'abagore yapfiye agerageza kujya i Burayi
Gambiya: Umunyezamu w'ikipe y'abagore ya Gambiya yaguye muri Mediterane agerageza kujya i Burayi
1 month ago
Views: 476

Fatim Jawara wari umunyezamu w'ikipe y'Abagore ya Gambiya yitabye Imana ubwo yageragezaga kujya i Burayi anyuze mu nyanja ya Mediterane aho bivugwa ko haguyemo abagera kuri 200.

Nk'uko BBC kibitangaza nko uyu Fatim Jawara yari mu bwato bwagize ikibazo ubwo bwavaga muri Libiya bwerekeza i Burayi nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Gambiya ribitangaza.

Umuryango we na wo ukaba wemeje amakuru y'urupfu rwa Fatim. Abimukira benshi binjira mu gihugu cy'Ubutariyani ngo baturuka mu gihugu cya Gambiya bikavugwa ko Perezida w'iki gihugu yaba atera ubwoba abatavuga rumwe na we gusa we akabihakana.

Uyu mukobwa Jawara wari ufite imyaka 19 gusa yatangiye gukinira ikipe nkuru y'abagore muri uyu mwaka avuye mu ikipe nto.

Bwana Kaba Bajo uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Gambiya yabwiye AFP ko bazahora bibuka ukuntu Jawara yakuyemo Penaliti ubwo ikipe ye yakinaga n'ikipe ya Glasgow yo mu gihugu cya Scotland.

Fatim Jawara throws a ball on a football pitch.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Gambiya ryavuze ko ribabajwe n'uburyo uyu mukinnyi yasezeye ku isi

Umutoza w'ikipe ya Red Scorpions yatangaje ko Fatim yari umukobwa w'igikundiro kandi uhora yisekera.

Imana imwakire mu bayo

Soruce: BBC

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.