Dany Nanone: Yagaruye "Ihundo campain" rigamije guteza imbere Ag DF.

    • Ni irushanwa ry'umupira w'amaguru ku rwego rw'urubyiruko
    • Rigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kigega agaciro Development Funds
Dany Nanone: Yagaruye "Ihundo campain" rigamije guteza imbere Ag DF.
By: Eva
1 month ago
Views: 206

Umuhanzi Danny Nanone yagaruye irushanwa yise Ihundo Campain, rizahuriza hamwe urubyiruko mu mupira w'amaguru by'umwihariko hagamijwe kugira uruhare mu kigega AgDF.

Uyu muhanzi ahamya ko iki gikorwa kizamufasha kugera ku ntego yihaye nkuko Izubarirashe ribitangaza. Yagize ati:

Ihundo twararyaguye, dushyiramo n’ibindi bikorwa byadufasha kuryumvisha abantu benshi kandi n’amafaranga akiyongera. Muri byo harimo nka shampiyona y’umupira w’amaguru twise ‘Agaciro Cup’, aho amakipe azahura agahatanira igikombe n’amafaranga runaka. Urabyumva rero no kwinjira bizaba ari amafaranga, hanyuma muri ayo yinjiye hagire aba ayo guhemba amakipe ndetse n’ayinjira mu Ihundo. Ni gahunda yamaze kwemerwa, ariko turacyavugana n’amakipe azitabira ndetse no gushaka amatariki nyayo byaberaho, gusa biri muri gahunda y’ibyo tugomba gukora ngo tugere ku ntego twihaye.

Iki gikorwa kigamije gutera inkunga ikigega Ag DF(Agaciro Development Funds)

Uyu muhanzi kandi yatangiye igikorwa cyo kujya ahantu hari abantu benshi nko mu mashuri akabasobanurira ibijyanye n'iki gikorwa mu rwego rwo kugirango bagisobanukirwe neza kandi bakigiremo uruhare.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.