Mesut Ozil akomeje kuvugisha abantu amangambure harimo na Arsene Wenger.

    • Mesut Ozil yatangiye kugereranywa n'umunyabigwi w'ikipe ya Arsenal Dennis Bergkamp
    • Bamwe mu bakunzi b'ikipe ya Arsenal basanga Ozil yakagombye kubahwa nka Bergkamp
    • Wenger asanga Ozil agomba kuguma igihe kirekire mu ikipe ya Arsenal kugirango abe umunyabigwi nka Bergkamp.
Mesut Ozil akomeje kuvugisha abantu amangambure harimo na Arsene Wenger.
1 month ago
Views: 2198

Wenger yatangaje ko Mesut Ozil agomba kwicara agatuza mu ikipe ya Arsenal niba ashaka kuba umunyabigwi muri iyi kipe nka Dennis Bergkamp, Ibi Wenger yabivuze nyuma y'aho yari abarijwe ikibazo n'abakunzi b'iyi kipe niba abona Ozil ashobora kuzakuraho agahigo ka Bergkamp.

Iki nicyo gitego Ozil yatsinze Ludogorets cyavugishije abatari bacye bagaruka ku buhanga bw'uyu musore

Dennis Berkamp ni umusore wakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal ndetse abahesha n'ibikombe byinshi, Ibi nibyo byatumye uyu mukinnyi yubakirwa ikibumbano(statue) imbere ya Sitade y'ikipe ya Arsenal.

Dennis Bergkamp umunyabigwi mu ikipe ya Arsenal wanubakiwe ikibumbano (statue) kuri sitade ya Arsenal

Aya magambo Wenger atangaje y'uko Ozil agomba gushyira umutima mu ikipe ya Arsenal ndetse akayikinira igihe kirekire gishoboka bije nyuma y'uko uyu musore afite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2017 muri iyi kipe bakaba bifuza kuba bamwongeza andi masezerano cyo kimwe n'umusore Alexis Sanchez.

Twabibutsa ko ikipe ya Arsenal ifite umukino utoroshye kuri iki cyumweru aho izacakirana na mukeba wayo w'i Londre Tottenham.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.