Amagambo umutoza wa Liverpool yavuze abenshi bayafashe nko gukina k'umubyimba ikipe ya Man United.

    • Jurgen Klopp utoza Liverpool asanga Man United isezerewe muri Europa League byayifasha muri shampiyona.
    • Umutoza wa Liverpool yemeza ko uko bari kwitwara muri iyi minsi ntaho bihuriye no kuba nta marushanwa menshi bafite.
    • Jurgen Klopp yagize icyo avuga ku mukino wo ku cyumweru uzahuza Liverpool na Watford.
Amagambo umutoza wa Liverpool yavuze abenshi bayafashe nko gukina k'umubyimba ikipe ya Man United.
1 month ago
Views: 1462

Jurgen Klopp ni umudage utoza ikipe ya Liverpool ndetse ufatwa nk'uwagize uruhare runini mu gutuma ino kipe yongera kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga. Ibi biri mu byamushyize no kuba mu rutonde rw'abatoza 10 bahatanira igihembo cy'umutoza witwaye neza ku mugabane w'Iburayi.

Uyu mutoza mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yatangaje ko ikipe ya Manchester United iramutse isezerewe mu mikino ya Europa League byayifasha kwitwara neza mu mikino ya Shampiyona. Abajijwe niba we hari icyo bimufasha kuba ikipe ya Liverpool itari gukina imikino mpuzamahanga yatangaje ko ntacyo we bimufasha. Ibi byahise bifatwa nko gukina ku mubyimba ikipe ya Manchester United ibabajwe n'uburyo ishobora gusezererwa muri Europa League.

Umutoza wa Liverpool kandi yaboneyeho kuvuga ko ikipe ye yiteguye neza umukino uzayihuza n'ikipe ya Watford kuri iki cyumweru n'ubwo Watford ari ikipe nziza kandi ifite umukino mwiza. Ikipe ya Watford yari yatsinze Liverpool mu mukino uheruka wa shampiyona y'umwaka ushize.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Klopp nagire icyadukorera kuko imitima yacu inyotewe nokongera gutwara ibikombe naho Manchester united umukeba wibihe byose nibihanganeeee


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.