Hari ikintu umutoza wa Tottenham yibuka kuri Arsenal kikamubabaza birenze urugero.

    • Mauricio Pochettino utoza Tottenham ntashimishwa no kwibuka ibyamubayeho mu mwaka ushize w'imikino.
    • Harry Kane azagaruka mu kibuga ku mukino Arsenal izakinamo na Tottenham ku cyumweru.
Hari ikintu umutoza wa Tottenham yibuka kuri Arsenal kikamubabaza birenze urugero.
1 month ago
Views: 747

Ikipe ya Tottenham na Arsenal ni amakipe yombi akunze guhangana bikabije ahanini bikaba biterwa n'uko aya makipe yombi aturuka mu mujyi umwe w'i London mu Bwongereza.

Umutoza wa Tottenham ubwo yari ari mu kiganiro n'abanyamakuru yatangaje ko niba hari ikintu cyamubabaje cyane yibuka ku mwaka ushize w'imikino ari ukuntu ikipe ya Arsenal yarangije ibari imbere nyamara bari bafite amahirwe yo kurangiza imbere y'iyi kipe.

Uyu mutoza wagaragazaga agahinda kenshi yatewe na Arsenal ubwo yabazaga imbere umwaka ushize yagize ati'

Ndacyumva bimbabaza cyane uburyo Arsenal yaturushije umwaka ushize, twari dufite amahirwe yose ashoboka yo kurangiza tubari imbere, Birumvikana ko twababaye ku mukino Chelsea yadutsinzemo ariko twari tugisigaranye imikino ibiri twagombaga gukina kandi dusabwa inota rimwe gusa kugira ngo turushe Arsenal, Biratugora cyane kwibagirwa biriya bihe kuko iyo tubyibutse bidutera agahinda.

Pochettino yemeje ko Harry Kane azaba yagarutse ku mukino Arsenal izakinamo na Tottenham ariko hakaba hakiri ikibazo cy'abasore nka Toby Alderweird, Erik Lamela, na Ben Davis bose bakiri mu mvune.

Harry Kane byamaze kwemezwa ko azakina umukino wo ku cyumweru nyuma y'imikino 10 adakina ari mu mvune.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.